00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Inkomoko y’insigamigani “Arimo gishegesha ntavura”

Yanditswe na IGIHE
Kuya 22 December 2017 saa 10:43
Yasuwe :

Uyu mugani bakunda kuwuca iyo babonye ibintu bimeze nabi kubera kirogoya ibirimo, ni bwo bavuga ngo «Arimo gishegesha ntavura»; wakomotse kuri Gishegesha cya Bungura mu Bibungo bya Mukinga (Gitarama), ahagana mu mwaka wa 1600.

Ubwo hariho umugabo Bungura akaba umutoni wa Nyamuheshera w’akadasohoka. Bukeye kubera ubwo butoni, Nyamuheshera amugira umutware we, atwara Nduga yose na Mayaga. Haciyeho iminsi myinshi, ibwami bamuha igihango, bamushyira mu bapfumu baragura inkoko n’intama.

Bucyeye Nyamuheshera araberana (ararwara); imbuto ye bayiha Bungura n’umuhungu we Gishegesha ngo baragure inkoko. Bamaze kuyijyana, abandi bapfumu yasanze ibwami mbere, barijujuta bati «Koko ubutoni bugira akabwo, hari ubwo Bungura, n’umuhungu we Gishegesha ari bo bahawe imbuto y’ibwami batazi n’iyo bigana?»

Nuko Bungura n’umuhungu we, biragurira inkoko barayeza. Bamaze kuyeza, barayihangura, baza kuyihereza Nyamuheshera. Arayakira, arayambara. Amaze kuyambara, indwara iramukomerera aratanga(arapfa).

Bagenzi ba Bungura b’abapfumu babibonye bahera ko bakwiza inkuru, ngo Bungura n’umuhungu we Gishegesha bararikoze; ngo bahereje umwami imana y’umucuri (iteze ). Inkuru iramamara ikwira igihugu cyose, bavuga ko Gishegesha na se Bungura ari bo batumye umwami atanga. Guhera ubwo Bungura n’umuhungu bagira ubwoba baracika; bacikira i Bugesera kwa Nsoro.

Bagezeyo, bahakwa na Nsoro, bamubwira ko bacitse mu Rwanda, kandi ko bari abatware b’umwami. Ariko bamuhisha icyo bazize. Nsoro arabakunda cyane kuko bari bazi kumasha no gutera imyambi, bituma abatonesha, abagabira ubutware.

Haciyeho iminsi, mu Rwanda bimika umwami uzungura Nyamuheshera; hima Mibambwe Gisanura. Amaze kwima ararabukirwa. Inka ze z’indabukirano zigabanwa n’umugabo Mugongo w’umucyaba, ukomoka i Bufundu, agabana n’ibya Bungura byose n’inyambo z’ ibwami yaragiraga.

Biba aho bucyeye ibwami bakura Gicurasi; Mugongo acyura inyambo basanga zaronze cyane (zarananutse ). Inshuti za Bungura ziboneraho kubwira ibwami ziti « Izi nyambo nizigende zipfe zazize nyirazo wari uzifashe neza rubanda bakamurenganya, bamurega ibinyoma ngo ni we watumye Nyamuheshera atanga.”

Gisanura arita mu gutwi. Abaza ababivugaga ati «Ese ubu mwambonera Bungura?» Abandi bati «Twamubona». Gisanura ati «Mumunshakire, uzamumbonera nzamuhemba». Ubwo Mugongo, wari wagabanye ibya Bungura aranyagwa inka n’imisozi bishingwa uwitwa Karake bategereje Bungura.

Ubwo inshuti za Bungura zirishima, zigurira abatasi b’i Bugesera ngo zijye kubonana na Bungura. Zigeze i Bugesera, zisanga Bungura yarapfuye. Zibwira umuhungu we Gishegesha ko akwiye gucikuka, akajya mu bya se. Gishegesha ati «Sinata ibintu twari dufite, ngo nje mu mahane y’i Rwanda! » lnshuti za se ziranga ziramukuba ziti «Ubwo ni ukwibuza umugisha: gusubira iwanyu kandi ukabona n’ibya so nta ho bihuriye no guhera mu mahanga; ngwino tukujyane!”

Ubwo mu Bugesera hari undi mugaragu wa Nsoro witwa Bugabo; hagati aho, Gishegesha ataragaruka mu Rwanda, Nsoro amugabira inkiko iherereye ku Rwanda hafi y’icyambu cya Nyamwiza. Bukeye bene wabo wa Gishegesha, basubira i Bugesera kumubwira ko yigirira nabi bati «Inka za so n’ingabo byose byarashinganwe ni wowe bitegereje, none wikwivutsa ibya so! Bamaze kumurembya, aremera bagarukana mu Rwanda. Ageze mu Rwanda, Gisanura amusubiza ibya se.

Haciyeho iminsi mike, Gisanura ashaka gutera u Bugesera ; Gishegesha ati "Ndabajya imbere, mbereke inzira nziza yo gutera u Bugesera. Abanyarwanda baratera, bambukira mu cyambu cya Nyamwiza; batungukira mu gihugu cya wa mugabo Bugabo.

Bahageze banyaga inka zose zo muri icyo gihugu, ngo ntihasigara n’imwe barazikumba - bacyura iminyago mu Rwanda. Bugabo amaze kumenya ko ari Gishegesha weretse Abanyarwanda inzira ati «Arimo Gishegesha ntavura» (kuko abanyarwanda bamunyaze inka ze atarazimarana iminsi, kandi inzira bayeretswe na Gishegesha).

Uwo mugani witiranwa n’undi bavuga ngo «Arimo gishigisha ntavura».

Gishegesha cyangwa gishigisha = kirogoya

Inkomoko: Ibirari by’Insigamigani


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages