00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Inkomoko y’imvugo ‘Aravugisha inani na rimwe’

Yanditswe na Nsanzabera Jean de Dieu
Kuya 10 August 2023 saa 12:32
Yasuwe :

Imvugo nyinshi zigenda zikoreshwa ahantu hatandukanye, kenshi na kenshi hakibazwa inkomoko yazo. Iyo bavuze bati kanaka “aravugisha inani na rimwe” si benshi bahita bumva inkomoko yabyo nubwo atari imvugo ya kera cyane.

Iyo babonye umuntu wigize ibuye afite imvugo yo kwihenura ku bandi ku bw’icyo abasumbya, ni bwo bagira bati “Aravugisha inani na rimwe”.

Ni imvugo yadutse ahasaga mu wa 1970, mu gihe cy’ubutegetsi bwa Kayibanda Grégoire, ubwo u Rwanda rwari rutangiye gukwirakwiramo ibinyobwa by’uruganda rwa BRALIRWA, Abanyarwanda na bo batangiye guhugukira ako gashya k’inzoga zengerwa mu nganda.

Nk’uko amateka abidutekerereza uruganda rwa BRALIRWA rwenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye rwatangiye kubakwa mu Rwanda kuva mu wa 1957, rwubakwa mu Murenge wa Gisenyi wo mu Karere ka Rubavu.

Rwubatswe ari ishami ry’urundi ruganda rwa Brasserie de Léopoldville (Kinshasa y’ubu) rwari rusanzwe ari urwa Congo- Mbiligi rushinzwe gusakaza ibyo binyobwa mu bihugu byakolonijwe n’Ababiligi. Ishami ryarwo mu Rwanda ryuzuye ritahwa ku mugaragaro n’umwami Mutara III Rudahigwa Charles Leon Pierre mu wa 1959.

Mu myaka ya 1970, Primus yaguraga amafaranga mirongo inani na rimwe y’u Rwanda (81 Frw) maze umugabo ufite amafaranga 100 yagera mu kabari iyo nzoga icururizwamo, agaterura iryo cupa ritari rito akishyura ayo 81 ubundi akagereka akaguru ku kandi.

Andi mafaranga cumi n’icyenda (19 Frw) asigaye akayasengereramo abandi urwagwa cyangwa se ikigage.

Ibyo yavugaga byose byarijyanaga, ntihagire umuhakanya kabone n’aho yaba abeshya! Abari aho bati “nimumureke aravugisha 81 ye (ayo mafaranga yaguze Primus)

Iyo mvugo yatangiye kwamamara mu tubari, mu nsisiro, iba karande ndetse itangira no kwinjira mu zindi nshoberamahanga u Rwanda rufite na bugingo n’ubu!

Uwo ari we wese uvuze ijambo n’imvugo zo gutongana no kuninura cyangwa se ry’akaminuramuhini ririmo icyizere cyinshi ku bw’icyubahiro cyangwa se ubutunzi arusha abo abwira, abo bari kumwe bakagira bati “Aravugisha inani na rimwe”.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .