Padiri Gafuku yabayeho mu buzima butangaje kuko nyuma y’ivuka rye mu 1885, amabyiruka ye yayahuriyemo n’ibizazane bikomeye by’uburwayi kugeza ubwo ababyeyi be bagize ngo yashizemo umwuka, bakamujugunya mu gishanga ari na ho yatoraguwe n’abera b’abamisiyoneri bakamugira umwe mu bigishwa babo.
Ni mwene Kamurama na Nyirahabimana, akaba yaravukiye muri Misiyoni ya Zaza, Diyosezi ya Kibungo y’ubu. Icyo gihe hari ku ngoma y’Umwami Kigeli IV Rwabugiri.
Nyuma yo kwigira inyigisho za gatigisimu i Zaza, Gafuku amaze kugira imyaka 18 yabatirijwe i Mibirizi mu cyahoze ari Cyangugu nk’uko bigaragara ku rubuga rwa Diyosezi Gatolika ya Kibungo.
Bigizwemo uruhare na Musenyeri Jean Joseph Hirth watangije Kiliziya Gatolika mu Rwanda, Gafuku Barithazar yagizwe umudiyakoni ku wa 08 Ukwakira 1916, nyuma y’umwaka umwe ku wa 07 Ukwakira 1917, we na Donati Reberaho bahabwa ubupadiri, inshingano baherewe i Kabgayi baba Abanyarwanda ba mbere bimikiwe uwo mwanya.
Gafuku yakoze imirimo itandukanye mu Iseminari Nkuru ya Kabgayi, muri Diyosezi ya Nyundo ndetse mu 1930 yoherejwe gukorera i Mibilizi aho yabatirijwe, agaruka i Kabgayi nyuma y’imyaka ibiri mu gihe mu 1941 yoherejwe gukorera i Mugombwa ari na ho yizihirije Yubile y’imyaka 25 ahawe ubupadiri haba ari na ho arangiriza ubuzima bwe ku Isi ku wa 14 Kanama 1959 afite imyaka 74.
Padiri Reberaho Donati we yavukiye i Save mu mwaka wa 1884, ahabatirizwa ku wa 25 ukuboza 1903 mu gihe ubupadiri yabuherewe rimwe na Gafuku ku wa 07 Ukwakira 1917 i Kabgayi. Yitabye Imana ku wa 01 Gicurasi 1926 ubwo yari afite imyaka 41 y’amavuko.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!