Uwo muco si umutirano, icyo twatiye mu mahanga, ni ingeri nyinshi z’iyo mitako yo wirimbisha, ariko iyo mitekerereze yo ni iya kera na kare mu Banyarwanda, ndetse menshi mu mahanga ari ku isi abivuma iwacu.
Myinshi mu mitako y’Abanyarwanda, yagaragazwaga na buri wese yaba umugore cyangwa se umugabo, yaba umukuru n’umwana. Nubwo byari umuco karande w’igihugu, ariko na none hari imitako yabonaga umugabo igasiba undi. Ari na yo mpamvu tugiye gutaturira hamwe myinshi mu mitako yagaragazaga ko Abanyarwanda biyitaho kandi bashaka kugaragara neza.
Ukwitaka ku Banyarwanda byagiye bigira iterambere rigenda risimburana mu kuzamuka, uko ingoma zimaga izindi zihanguka. Mu bihe bya Rudahigwa yima ingoma nyuma ya se Yuhi V Musinga, habaye impinduka zikomeye mu byerekeye imitako y’ibwami. Buri gice cy’umubiri cyagiraga imitamirizo yabugenewe. Habagaho imitamirizo yo ku mutwe, imitako yo mu ijosi, ku gihimba, ku maguru no ku maboko, ndetse n’imitamirizo y’inka.
Imwe mu mitako tugiye gutaturira hamwe, ni iyo batamirizaga mu ijosi no ku gihimba, ari ko na yo yambaraga umugabo igasiba undi.
Urunigi cyangwa se Inigi
Inigi zabaga zigizwe n’urwunge rw’amasaro menshi, zari zigize imwe mu mitako y’Abanyarwanda kuva na kera. Bakaba barayabazaga mu biti, bakayacura no mu byuma, bakurikije ingero bifuza, ari nayo mpamvu usanga hari amasaro agenda arutana mu bunini. Inigi zo wasangaga abakuru n’abato, baba abagabo cyangwa se abagore bazinigirije. Zambarwaga mu ijosi, mu rukenyerero no mu bujana bw’ikirenge.
Urunigi ni imitamirizo y’amasaro manini cyangwa aringaniye yabaga atunze ku kagozi k’umuvumu. Rwambarwaga mu ijosi, mu ruhanga, ku maboko cyangwa mu mayunguyungu. Hariho ubwoko bw’urunigi bitaga: “Urunigi rw’ikirezi”, rukaba urunigi rwabaga ruremye mu masaro manini y’umweru n’ay’ubukuto (Ikigina). Rwakundaga kwambarwa n’abagabo. Hariho n’urunigi rukoze mu masaro manini y’umweru n’umukara rwakundaga kwambarwa n’abagore.
Ubwoko bw’urunigi bitaga: “Umutambya” wo wari ubwoko bw’urunigi rwabaga rugizwe n’amasaro atunze ku kagozi k’icyuma hanyuma bakarufungisha akagozi k’ubuhivu.
Inigi kandi, abagore, abakobwa n’abana bashoboraga no kuzambara mu mayunguyungu, ni izo bitaga: “Inigi zo mu nda”. Hari n’abazitakaga ku myambaro.
Amasaro ni nayo bashyiraga ku ikamba ry’ibwami ari ryo bitaga:” Igisingo”, agatendera mu ruhanga rw’umwami n’Umugabekazi, ugasanga ari umutako uteze neza. Amasaro kandi, ni yo baremagamo urwunge rw’imitamirizo yashyirwaga mu ruhanga rw’inka z’inyambo uwo babaga bagiye kuzimurika, kuzigaba no kuzikwa.
Mu gihe cy’iyaduka ry’imyambaro mu Rwanda, ku ngoma ya Yuhi Mazimpaka ahasaga mu wa 1642, izanywe n’Abanyapolitigali n’Abarabu, amasaro ni yo basamiye hejuru ku bwinshi, nk’ikimenyetso karundura cyagaragazaga ko Abanyarwanda bari bazi gutaka no gutegura! Noneho batangira kuyaremamo inigi nyinshi kandi nziza, banafatiye ku mabara y’i Rwanda y’u mweru n’umukara n’ubukuto.
Kuva ubwo n’abana bato, batangira kuyabohera mu misatsi yabo, ugasanga bisa neza. Amasaro yazanywe n’Abanyaburayi wasangaga n’ubundi ashushe nk’ishusho y’akabumbe gatoya nk’uko n’ubundi abakurambere mpangarwanda bari barayahanze.


Ikirezi
Ikirezi, ni umwe mu mitako yo hambere, yambaraga abagore n’abagabo, ikirezi cyabaga ari igikonoshwa cy’umweru gicuze mu cyuma. Abagabo n’abagore bagitungaga ku kagozi hanyuma bakacyambara mu ijosi ku buryo gitendera mu gituza. Hari ubwo abagore n’abagabo bambaraga bibiri ku buryo kimwe kiba kiri hejuru y’ikindi. Hari n’ubwo ikirezi bagitungaga ku kagozi hamwe n’amasaro, bikarema urunigi rufatanye n’Ikirezi.

Inkondo
Inkondo yari imitako mwihariko yagenewe abana, abana bayambaraga mu ijosi cyangwa mu mayunguyungu. Inkondo zari uduti tubaje ku buryo tuburungushuye cyangwa dushushe nk’umwashi, turi hagati y’icumi na mirongo itatu.
Akenshi twabaga duhambiranyije ku ruhande rumwe. Hari n’igihe badutungaga ku kagozi kamwe n’ibirezi maze abana bakabyambara mu ijosi. Inkondo zatumaga umuntu amenya aho umwana we aherereye kuko zagendaga zikomanaho.
Umudende
Mu mateka y’u Rwanda, hari n’imitako bitaga Imidende, yambarwaga n’abagabo bishe ababisha barindwi ku rugamba abatsinze mu itsimbiro. Umudende wari umutako-mwihariko w’intwari zatsinze umwanzi ku rugamba zikamugusha ruhabo. Intwari yabaga yarambitswe umudende, yawambaraga aho iri hose, kugira ngo ihabwe icyubahiro cyayo nk’iyagiharaniye irasanira u Rwanda.
Umudende wari icyuma kimeze nk’umukwege bambaraga mu ijosi gitunzweho amashinjo (inyuma bicuze nk’umuhunda ucuritse birimo amarebe nk’ayo mu nzogera).
Urugori
Urugori rwadutse mu Rwanda ku ngoma ya Ruganzu Ndoli ahasaga mu wa 1510, uwarwadukanye ni Umugabekazi Nyirarumaga, uzwiho guhanga byinshi byubaka umuco n’amateka y’u Rwanda.
Urugori na rwo ntirwategwaga n’ubonetse wese, kuko hari imiziro yaruhaye akirurema, wari umutako-mwihariko wa bamwe. Urugori rwategwaga mu ruhanga mu ntango z’umusatsi babaga basokoje uruhanika, ukabona ari umutako uryoheye amaso.
Abagombaga kurutega b’ibanze, ni umugore wabaga ubyaye kabiri ariko abyara ibitsina byombi (Hungu na Kobwa) abandi bagomba gutegereza inshuro runaka bazabyaramo ibitsina byombi, bakabona gukorerwa uwo muhango wo kurubategesha.
Uko imyaka yagiye ishira insi igataha, ni ko urugori rwagendaga rurushaho kuryoha ku buryo rwabaye umurimbo karundura w’abagore b’i Rwanda. Ariko kurukosha na rwo rukaba ingorabahizi, bityo na rwo rukambara abifite.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!