Nubwo bimeze gutyo, usanga abanyamadini bagaragaza ko ijuru abakiranutsi bazajyamo riri mu kirere cyangwa se ahandi hantu abantu hakomeye, bakanabiheraho bagaragaza ko Abanyarwanda ba kera bari abapagani batemera Imana.
Umusizi Nsanzabera Jean de Dieu, agaragaza ko ‘Juru’ ryanakoreshejwe mu mateka y’u Rwanda mu 1477 , ubwo umwami Yuhi Gahima yabyaraga umwana akamwita gutyo.
Na mbere y’aho ariko hari hari ibindi bice byitwa gutyo nka Juru yo muri Gasabo n’iyo ku Kamonyi.
Ibyo bigaragaza ko abanyarwanda bo hambere bafi bafite icyo bazi cyane ku Mana ndetse n’ijuru muri rusange. None byagenze gute ngo ‘ijuru’ risanishwe n’ikirere ndetse n’imyemerere mvamahanga, igamije kugaragaza Abanyarwanda nk’abapagani?
Kurikira ikiganiro cy’Umusizi Nsanzabera Jean de Dieu
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!