00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyo wamenya ku bijyanye n’itangwa ry’ubwenegihugu mu Rwanda rwo hambere

Yanditswe na Nsanzabera Jean de Dieu
Kuya 10 Ukuboza 2022 saa 06:20
Yasuwe :

Iyo abantu bamwe babonye benshi mu banyamahanga bahabwa ubwenegihugu mu Rwanda, bibwira ko ari umuco wa none nyamara ubaye ubukombe mu gihugu cya Benimana.

Nubwo ibi byorohejwe mu bihe bya Repubulika ariko mu bihe by’ingoma zo hambere ubwenegihugu mu Rwanda bwabonaga umugabo bugasiba undi aho kuba Umunyarwanda mu buryo bwuzuye byatwaraga igihe kitari gito.

Ibyatumaga kubona ubwenegihugu bw’u Rwanda bikomera, bitandukanye n’ubu, ni uko hari ibyasabwaga kugira ngo hubakwe Umunyarwanda mu ntekerezo zarwo kuruta uko waba Umunyarwanda nk’umuturagihugu gusa.

Kuva na kera mu Rwanda, hahoraga urujya n’uruza rw’abashaka kuruturamo ku bushake bwabo kubera akarusho bahabonaga kataboneka mu bindi bihugu byabo by’inkomoko.

Mu byakururaga abanyamahanga bakaza gutura mu Rwanda bakaba banahasaba ubwenegihugu harimo umurongo abakurambere bari barahaye ubuhake nk’akazi Umunyarwanda yakoraga bakamuhemba, aho benshi bazaga bakurikiye ubuhake buhembwa inka mu gihe mu bindi bihugu uwo muco utahabaga.

Mu mateka y’u Rwanda, nta muntu wakoreraga ubusa! Uwo ari we wese yarakoraga agahembwa ibihembo bitandukanye bitwe n’amasezerano yagiranye na shebuja ariko igihembo nyamukuru kikaba inka.

Icya kabiri ni ukuba benshi barabaga bakurikiye abakobwa beza bahabaga kimwe n’uko hari abashoboraga guhungira mu Rwanda kubera ibitagenda neza mu bihugu byabo.

Nk’uko tubikesha ibitabo birimo icyitwa « Ibitaramo ku mateka y’u Rwanda » cya Kagiraneza Zefilini, icyo abashakashatsi bahuriraho, ni uko byasabaga ibisekuruza bigera kuri bine kugira ngo ubone ubwenegihugu bw’u Rwanda.

Witwaga Umunyarwanda, iyo abo ukomokaho babaga baraje mu Rwanda ku ngoma ya Sekuruza w’umwami uriho.

Dutanze urugero rwo mu bihe bya hafi, nk’abanyamahanga binjiye mu Rwanda ku ngoma ya Yuhi Gahindiro, bakagombye guhabwa ubwenegihugu bw’u Rwanda n’umwami Yuhi Musinga.

Mu minyago y’abantu, ingabo zazanaga cyane cyane abagore kuko kwica abagore, inka n’abana mu gihe cy’intambara byari umuziro.

Abo bagore babaga banyazwe mu mahanga, bo ntibarebwaga n’ibi byasabwaga ngo ubone ubwenegihugu. Uwabaga arongowe n’Umunyarwanda yabaga abaye Umunyarwandakazi nk’abandi.

Nk’uko amateka y’impitabihe ku gihugu cy’u Rwanda abidutekerereza, Umwami w’u Rwanda Mutara Nsoro Semugeshi, watwaye u Rwanda ahasaga mu wa 1543 kugeza mu wa 1578, ni we waciye iteka ry’itangwa ry’ubwenegihugu mu Rwanda.

Yagennye ko mu bihe byose abagombaga guhabwa ubwenegihugu hari ibintu bagomba gutegurwamo mu gihe bagitegereje ko igihe cyagenwe kigera.
Abanyagano, abahunze ibihugu byabo kubera impamvu runaka, abaje baje gushaka ubuhake, bose bagomba kwinjizwa mu itorero ry’u Rwanda, bakigishwa u Rwanda n’intekerezo zarwo kugira ngo bamenye igihugu bashakamo ubwenegihugu.

Ibi bikaba byarakorerwaga abarwinjiyemo bakiri abana, ba se na ba nyina bo ntibarebwaga n’iri teka, bakomezaga kubaho nk’abanyamahanga kugeza batabarutse.

Iyo wageraga mu gihe cy’ubukumi cyangwa cy’ubusore byasabaga ko ushaka umugabo cyangwa umugore w’i Rwanda mu rwego rwo kurushaho kuvanga amaraso n’umuragemuntu uhererekanywa binyuze mu kubyara.

Ibyo byitabwagaho cyane mu Rwanda bitewe n’uko igihugu cyabaga gikeneye abaturage bo kugituramo nk’amaboko yacyo azagishagara, akacyubaka, akakirinda akanakirasanira.

Philip Cotton wahoze ari umuyobozi wa Kaminuza y'u Rwanda ni umwe mu bahawe ubwenegihugu bw'u Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .