Intego nyamukuru yari ukujya gupima iyi mibiri kugira ngo bagaragaze ko Abanyarwanda bariho icyo gihe batandukanye ndetse baturuka no mu bwoko bunyuranye.
Umuhanga mu gutegura filime, Samuel Ishimwe, avuga ko ibi bikorwa biri mu byatumye abantu bumva kandi bakanemera ko bari batandukanye kandi ari ikinyoma cyahimbwe n’abakoloni kugira ngo babacemo ibice, bityo kubayobora byorohe.
Ni ingingo yagarutseho kuri uyu wa Kabiri tariki ya 28 Gicurasi 2024, ubwo hamurikagwa filime mbaramakuru ‘Reclaiming History’ igaruka ku bikorwa by’abakoloni nk’intandaro ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yayobowe na Samuel Ishimwe, wanayigaragayemo, afatanyije n’undi muyobozi wa filime Matthias Frickel ndetse inatunganywa ku bufatanye bw’igitangazamakuru mpuzamahanga cyo mu Budage, Deutsche Welle.
Umushakashatsi mu Nteko y’Umuco ushinzwe Amateka Ashingiye ku Bisigaratongo, Ntagwabira André, yavuze ko “Iyo mibiri yatwawe icyo gihe yakoreshejwe mu gushyira mu byiciro Abanyarwanda, kugira ngo bagaragaze ko mu Rwanda hari amoko, kandi ingaruka zabaye Jenoside yakorewe Abatutsi.”
Ubwo u Budage bwatsindwaga Intambara y’Isi ya Mbere, byatumye Ababiligi bahita bakoloniza u Rwanda. Ubu mu Bubiligi hari inyandiko yanditswe n’Ababiligi bari mu Rwanda mu 1920 ikubiyemo itegeko rivuga ko icyo gihe hagombaga gutegeka Abatutsi gusa.
Mu 1932, Ababiligi bazanye ikarita ndangamuntu (Ibuku) iza ishimangira bidasubirwaho amoko, ibitari byarigeze bibaho mu mateka y’u Rwanda. Kuva ubwo umuntu yari Umututsi, Umuhutu cyangwa akaba Umutwa.
Bigeze mu myaka ya 1950, hatangiye inkubiri yo kugaragaza Abatutsi nk’ikibazo ku Bahutu, byose bigamije kurema urwango mu Banyarwanda ari nabwo rwabaye intandaro yakongeje Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ishimwe yavuze ko ibyo byakozwe n’Ababiligi nabyo ari ikindi gikorwa cyo gusumbanisha abantu kuko “Babanje gufata Abatutsi babashyira ku butegetsi abandi bakurwamo, ni ukubabangisha, ni ibintu bifite inyandiko birahari mu bubiko ntibyakozwe n’Abanyarwanda ahubwo byakozwe n’abanyamahanga.”
Matthias Frickel yavuze ko iyi filime y’iminota 86 izafasha abantu benshi guhishurirwa uruhare rw’ibikorwa by’abakoloni mu bwicanyi bwakorewe Abatutsi mu bihe bitandukanye, bikanabyara Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Filime yatangiye gukorwaho mu mpera za 2022, itangira gufatirwa amashusho mu 2023, ishyirwa hanze ubwo u Rwanda n’Isi muri rusange byinjiraga mu bihe byo Kwibuka ku Nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.










Amafoto: Kwizera Hervé
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!