Ni ubuvumo bwagaragaye mu mudugudu wa Makwaza, akagari ka Nyabisagara,mu murenge wa Mukindo ho mu karere ka Gisagara, munsi ya Paruwasi Gatorika ya Magi.
Iyo winjiye muri ubu buvumo ubonamo ibisigisigi bigaragaza ko habayemo abantu mu myaka yo hambere birimo intebe, amashyiga n’uburiri.
Abakuru batuye muri aka gace bavuga ko ubu buvumo bwifashishwaga n’abami barimo Cyilima Rujugira na Ruganzu Ndoli bategura ibitero byo kwagura u Rwanda,ndetse bakanahifashisha nk’ubwihisho[indake].
Umusaza Yambabariye Charles utuye aha muri Mukindo, yavuze ko ubu buvumo bumaze igihe.
Ati “Abakuru batubanjirije batubwiraga ko ubu buvumo umwami washakaga gutera ababa barigometse ku Rwanda yabwifashishaga akabona intsinzi. Umwami Ruganzu Ndoli yabaye hano ashaka gutera umuhinza witwaga Nyaruzi rwa Haramanga ndetse anatera Nyirabwojo wari utuye mu Kanage kandi bose yarabatsinze”.
Murangira Vianney utuye mu isambu irimo ubu buvumo avuga ko aka gace kabumbatiye amateka akomeye y’igihugu kagakwiye kwitabwaho by’umwihariko n’abantu bakajya baza kuyasura.
Ati “Birakwiye ko twabungabunga amateka y’aha hantu cyane cyane ko aha hantu ari hafi yo mu Mukindo wa Makwaza kandi habumbatiye amateka menshi yerekeye abami ariko atajya yitabwaho kandi yitaweho yakurura abakerarugendo bigateza imbere aka gace.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukindo, Tumusifu Jerome yabwiye IGIHE ko ubu buvumo ubundi mu myaka y’1950 bwari bukigaragara.
Mu 1976 abapadiri bo muri Kiriziya Gaturika baje kubaka santarari hafi aho [ubu yaje guhinduka paruwasi] maze igitaka cyavuye aho bubatse nacyo kirahafunga.
Ati “Ubu buvumo twabufata nk’icyicaro yifashishwaga mu gupanga ibitero. Bariya bami iyo babaga bagiye gutera, amateka ahamya ko bagiye bahabonera intsinzi cyane haba mu gutsinda umuhinza Nyaruzi rwa Haramanga, Mpandahande wari utuye i Ruhande n’abandi bami b’i Burundi”.
“Ubu twarebyemo dusanga harimo imyotsi ya kera, twasanzemo intebe,harimo amashyiga mbese n’ubwo ubu buvumo bari barabusibye, imbere nta kibazo cyari gihari.”
Yongeraho ko ubu bagiye kuharinda kugira ngo ibimenyetso byose bihari bidasibangana.
Usibye uru rutare rwabonetsemo ubuvumo, mu Mukindo hanamenyerewe agasozi kitwa Makwaza kamamaye, ari nako bajya bahitirira bakavuga ko ari mu Mukindo wa Makwaza. Iyo uhagaze kuri uyu musozi wa Makwaza uba witegeye ikibaya cyose cy’Akanyaru unarenza amaso hakurya mu gihugu cy’u Burundi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!