Ubusanzwe iyo uvuze Mukindo, abenshi bahita bongeraho na Makwaza bakavuga ngo ni “mu Mukindo wa Makwaza’.
Makwaza ni umusozi utari muremure cyane uri mu karere ka Gisagara, Umurenge wa Mukindo, Akagari ka Nyabisagara, Umudugudu wa Makwaza, ahitegeye ikibaya cy’Akanyaru, hakurya yawo hakaba mu gihugu cy’u Burundi.
Iruhande rwawo gato mu itaba, ni ho hari ubuvumo bivugwa ko bwabayemo umwami Ruganzu Ndoli ahagana mu kinyejana cya 15.
Ni ubuvumo bwagaragaye mu mudugudu umwe wa wa Makwaza, munsi ya Paruwasi Gatorika ya Magi bivugwa ko yahubatswe mu 1976.
Iyo winjiye muri ubu buvumo ubonamo ibisigisigi bigaragaza ko habayemo abantu mu myaka yo hambere birimo intebe, amashyiga n’uburiri.
Abahatuye bavuga ko ubu buvumo bwifashishwaga n’abami barimo Cyilima Rujugira na Ruganzu Ndoli, bategura ibitero byo kwagura u Rwanda ahagana mu kinyejana cya 15, ndetse bakanahifashisha nk’ubwihisho mu gihe cy’urugamba.
Umwe mu bahatuye yavuze ko aka gace kabumbatiye amateka akomeye y’igihugu kagakwiye kwitabwaho by’umwihariko n’abantu bakajya baza kuyasura.
Ati“ Mu Mukindo wa Makwaza hari amateka akomeye yerekeye abami ariko atajya yitabwaho kandi ubona yakurura abakerarugendo bigateza imbere aka gace.”
Undi musaza wo muri aka gace na we yavuze ko yakuze yumva bavuga ko Makwaza hari ubuvumo bwafatwaga nk’icyicaro cyategurirwagamo ibitero .
Niho hateguriwe ibitero byo gutsinda umuhinza Nyaruzi rwa Haramanga wabaye mu Mukindo, Mpandahande wari utuye i Ruhande muri Huye n’abandi bami benshi b’i Burundi.
Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Habineza Jean Paul, yabwiye IGIHE ko ibisigisi by’amateka ya Makwaza muri Mukindo bitigeze byibagirana ndetse bakomeje no kubikorera ubuvugizi mu Kigo cy’Igihugu Gishinzwe Iterambere, RDB, kugira ngo hashyigikirwe hatwezwe imbere kandi hanamenyekane.
Ati “Amateka yo mu Mukindo ari muri byinshi biri mu mushinga wa ‘Gisagara Igendwa’. Turi kuyikorera ubuvugizi muri RDB, kugira ngo bayizamure, imenyekane.’’
Ku bijyanye n’ubutaka bukikije ubuvumo bw’abami kugeza ubu bukiri ubw’umuturage, Visi Meya Habineza yavuze ko bari kureba icyakorwa habe ahantu hisanzuye n’abantu babashe kuhagera neza, birimo no kuba bahatangwa ingurane ku muturage uhafite ubutaka.
Mu gihe aha i Makwaza haba habaye ahantu nyaburanga, haba ari ahantu habereye ijisho, dore ko iyo uhari uba witegeye ikibaya cy’Akanyaru unarenza amaso hakurya mu gihugu cy’u Burundi mu Ntara ya Ngozi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!