Inzobere mu Muco, Amateka n’Ubuvanganzo akaba n’Umusizi, Nsanzabera Jean de Dieu, yatuganirije ku nkomoko y’amazina amwe usanga mu duce twinshi tw’igihugu.
Remera
Iri ni izina ushobora kurisanga mu duce 62 mu Rwanda, hanze yarwo urisanga mu bihugu birimo Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, Uganda, Tanzania, Burundi, Malawi, Zambia, Zimbabwe na Mozambique.
Ryakomotse ku Banyiginya. Niryo bise umusozi bahawe n’umwami Kabeja wategekaga igihugu cyitwaga Urweya rw’Umubari rw’Abazigaba, ubwo bari bamusabye aho gutura.
Bahisemo iryo zina “Remera” biturutse ku nshinga kuremera, bavuga ubutaka umwami yabaremeye akabaha aho gutura, bahaba imyaka 300 bahava bajya kurema igihugu cyabo cya Gasabo.
Nyanza
Iri zina Nyanza rigaruka inshuro 16 mu Rwanda, rikomoka muri Ethiopia ndetse ushobora kurisanga muri Kenya, Uganda , Burundi, no muri Afurika y’Epfo.
Rifite aho rihurira n’Abanyiginya kuko niryo bise aho baraye bwa mbere bavuye muri Ethiopia. Barihaga kandi ahantu ha mbere bacumbitse uko bimukaga niko bajyanaga iryo zina “Nyanza”.
Musezero
Iri zina rivuga irimbi ry’Umwami , aho umwami yaguye cyangwa bamutabarije.
Musezero wa Ndoba mu murenge wa Nduba ho mu Karere ka Gasabo niho Umwami witwaga Ndoba yatuye aranahatangira.
Ruhango
Iri zina rivuga ku karubanda aho umwami yabonaniraga n’abaturage.
Bwa mbere iri zina ryadukanywe na Mibambwe Gisanura mu 1609 watuye i Ruhango rwa Mutakara ubu ni mu Karere ka Ruhango.
Kigabiro
Kigabiro bivuga ahari ingoro y’umwami, iri zina ryakomotse ku giti cy’ikivumu bakundaga gutera ku ngoro y’umwami.
Ubwo umwami yabaga ahavuye cyangwa agatanga, icyo kivumu cyarahagumaga hakitwa ku kigabiro.
Nyamirambo
Ushobora kurisanga ahantu 22 mu Rwanda, ryaje nyuma y’igitero cya mbere cy’Abanyoro ku Ngoma ya Kigeli I Mukobanya mu 1378 cyaguyemo abanyoro benshi.
Nyuma yaho, abazajyaa mu gace iki gitero cyabereyemo bagiye guhiga , gutashya cyangwa bakahanyura bahuraga n’imirambo myinshi bakavuga bati aha ni inyamirambo cyangwa umusozi urunzeho imirambo, bamwe bakavuga ko ari agasozi k’imirambo.
Mwendo
Iri zina rikomoka ku muntu wabayeho wavukanye na Ruganzu I Bwimba watwaye u Rwanda mu 1312.
Uyu Mwendo yagiranye ibibazo na mwenese Rugwe kugera aho ashaka kumuroga ngo apfe abe ariwe wima ingoma, Rugwe akibimenya yamugabyeho igitero Mwendo ahungira i Burundi.
Bumbogo
Iri zina risobanura ubuhungiro cyangwa umusozi w’ubuhingiro, gusa ni izina ry’umuntu.
Uyu Bumbogo yari umuhungu w’impfura wa Rutsobe rwa Gihanga, Abatsobe n’ubusanzwe bari batuye mu Karere ka Gasabo ahitiriwe uwo Bumbogo umwe mu Biru bazunguye se ku Ngoma y’Ubwiru ndetse bagenda bimukana n’izina rye aho bageze hose.
Rwesero
Iri ni izina ushobora gusanga mu duce turenga 14, rikomoka kuri Rwesero nyina wa Ndabarasa, wagiye gutura kuri uriya musozi igihe u Rwanda rwari ruhanganye n’ibitero bine, ni naho yaguye bajya kumutabariza i Nyanza, ndetse bamwitirira uwo musozi.
Juru
Iri zina warisanga mu duce 10, rikomoka ku ndagu zaraguwe n’umupfumu Nkundakozera ku ngoma ya Yuhi Mazimpaka ubwo yari ahanganye n’u Burundi.
Uyu Nkundakozera yegerewe n’Abiru bamusaba kuraguza bashakisha icyatuma batsinda u Burundi, indagu ze zigaragaza ko ikintu cyatsinda Abarundi ari inkuba iba mu Ijuru.
Icyo gihe bahise babwira Yuhi Mazimpaka ko yakwimuka, akajya kuri uriya musozi ubu wiswe Ijuru rya Kamonyi.
Icyo gihe bamubwiye ko agomba kwitwa Inkuba hanyuma kuri uwo musozi bari bamujyanyeho bahita Ijuru.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!