U Rwanda ruza mu bihugu bya mbere byaramye imyaka myinshi nyuma y’u Buyapani bufite uburame kuva mu mwaka wa 206 bukageza mu 1949 nyuma yo gutsindwa mu ntambara ya kabiri y’Isi yose, byatumye imiterere y’ubutegetsi bw’icyo gihugu ihinduka.
Iyo babara uburame bw’u Rwanda bahera mu 1091 ubwo Gihanga yahangaga igihugu cy’i Gasabo bakagera muri 1961 kuko ari bwo ubutegetsi bwarwo bwavuye mu maboko y’abami bugashyirwa muri Repubulika.
Umusizi Nsazabera Jean de Dieu yagaragaje ko ikintu cyabuze kugira ngo u Rwanda rukomeze kurama ari uko imiterere y’inzego z’ubuyobozi zahindutse, hakavaho ingoma ya cyami hakaza Repubulika ariko nayo yarusenye kugeza mu 1994 ubwo hakorwaga Jenoside yakorewe Abatutsi.
Kurikira ikiganiro umenye byinshi ku mwihariko w’u Rwanda rumaze imyaka amagana rwemye
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!