Nyabingi ubundi yari umukobwa w’Umwami Ruganzu II Ndoli wayoboye u Rwanda mu ntangiriro z’ikinyejana cya 16. Ni umukobwa yabyaye ubwo yari yarahungiye i Karagwe kwa nyirasenge Nyabunyana.
Muri icyo gihe yari yarahunze, nibwo Ruganzu yahuye n’umugore w’Umunyakaragwekazi, babyarana umwana w’umukobwa bamwita Nyabingi.
Ubwo igihe cyo kubunduka cyari kigeze, Ruganzu yasubiye i Rwanda asiga Nyabingi kwa nyirasenge kuko cyaraziraga ko umwami ahungukana n’umugore yashakiye mu buhungiro cyangwa se abana yahabyariye.
Nubwo Ruganzu yasize umwana n’umugore we i Karagwe, yasize ababwiye kuzajya mu Ndorwa (ahari Gicumbi, Nyagatare n’uduce two muri Uganda) kuko yari afite umugambi wo kuzigarurira ibihugu byo mu Ndorwa no mu Bugara.
Igihe cyarageze Ruganzu koko atera Nzira ya Muramira umwami wo mu Bugara aramwica, bityo Nyabingi na we aza gutura mu Bugara nk’undi Munyarwanda wese usuhutse.
Iminyago yose yafashwe ubwo Ruganzu yateraga u Bugara, bayigabiye Nyabingi, aba umwe mu bagore bari batunze cyane mu Bugara.
Ikindi Nyabingi yamenyekanyeho aho mu Bugara, ni Ubuntu bwinshi n’ubugwaneza ku buryo abari bahatuye bahoraga bamuzanira amaturo y’ishimwe, abandi bakaza kumuhakwaho.
Ubukungu yari afite bwatumye abagabo bose bamutinya ku buryo yarinze apfa nta mugabo ashatse.
Umusizi Nsanzabera Jean de Dieu, Inzobere mu mateka y’u Rwanda avuga ko ubwo Nyabingi yari agiye gupfa, yahamagaye abaja be n’abagaragu abihera bwa butunzi bwe bwose ngo bazabigabane.
Nk’ikimenyetso cyo kuzahora bamwibuka, bamushyiriraho imigenzo yo kujya bamuterekera. Baje no kwishyira hamwe biyita ‘Abagirwa’, nk’abantu bagizwe na Nyabingi bagatunga bagatunganirwa.
Uwo muco wo guterekera Nyabingi wahereye aho, ukwira mu Banyarwanda bose aho uwabagiriye neza na nyuma yo gupfa bahoraga bamwibuka.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!