00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amashirakinyoma ku rutare rwa Kamegeri rwambitse icyasha abami b’u Rwanda (Video)

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 14 January 2024 saa 01:44
Yasuwe :

Abazi amateka y’u Rwanda bazi neza iby’Urutare rwa Kamegeri, aho bavuga ko rwacaniriweho abagabo babiri bagashya bagakongoka ari naho benshi bahereye bavuga ko abami b’u Rwanda bari abagome.

Iyi nkuru yatangiye ku ngoma y’Umwami Mibamwe II Sekarongoro II Gisanura , aho hari umugabo witwaga Kamegeri wari umutware ariko akaba yari yarazengereje abaturage abateranya ku mwami afatanyije n’inshuti ye Mikoranya.

Umunsi umwe aba bagabo bombi baje kujya inama yo kureba uko batangiza igihano gikomeye cyane mu mateka y’u Rwanda, kizajya gihabwa buri muntu wese banga bashaka kwikiza.

Niko kujya ku Mwami Gisanura bamubwira ko bashaka ko bashyiraho igihano cy’abamwanga bose, bamusaba ko buri wese uzajya amuhemukira bazajya bacana urutare rwari hafi aho bakamukarangaho kugeza apfuye.

Umusizi Nsanzabera Jean de Dieu avuga ko umwami mu bushishozi bwe yabwiye abo bagabo kujya kumwereka urwo rutare n’uko icyo gihano cyazajya gitangwa, nibwo abagaragu bacanye urwo rutare rumaze gutukura bereka umwami ko azajya abigenza ku wamuhemukiye.

Umwami yabwiye Kamegeri ko nta mugome umurenze niko gutegeka ko abaznaya icyo gitekerezo, ni ukuvuga Kamegeri na Mikoranya aribo bashyirwa kuri urwo rutare, barashya barakongoka.

Nsanzabera Jean de Dieu, yavuze ko uru rugero rukunze gukoreshwa bashaka kugaragaza ubugome abami bari bafite ariko nyamara rugaragaza ubumuntu bwabo.

Ati “Ntabwo bwari ubugome ahubwo kwari ukurwanya yihanukiriye igihano cyari cyadukanywe na Mikoranya na Kamegeri, bashakaga ko cyiza mu mateka kandi ibyo bitaba i Rwanda.”

Yakomeje avuga ko Abanyarwanda muri rusange ari abantu bahoze barangwa n’ubunyangamugayo no kwanga akarengane.

Ati “Abanyarwanda ni abantu bakunda abandi, bubaha ikiremwamuntu batigeze bagira ikintu cyose cy’iyicarubozo n’akarengane. Agatsinda bamaze imyaka 870 ari igihugu cyizira icyaha n’igisa nacyo. Kubona inyangamugabo aribyo by’ingenzi ariko kubona umunyabyaha byari ingume.”


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .