Mu mateka y’u Rwanda, Umuganura wari umwe mu mihango ikomeye yahuzaga umuryango nyarwanda. Nyuma yo gusarura, abaturage bajyanaga umusaruro wabo. Bagashimira Imana y’i Rwanda n’Umwami, banasabana basangira ibyejejwe.
Uwo muhango ntiwari ugamije gusa kwishimira ibyabonetse. Wari umwanya wo gushimangira ko igihugu gikomera iyo abaturage bagifite umuco wo gufatanya, kubaha umurimo no gusangira ibyiza bagezeho.
Inkuru y’Umuganura igararagara muri iyi filime ni imwe mu nzira 18 zari zigize inzira z’ubwiru mu Rwanda mu gihe cy’ingoma ya cyami.
Inzira z’ubwiru zarimo iz’ubukungu, iz’umutekano w’igihugu n’inzira zo gukomeza ubwami. Umuganura ugira uruhare rukomeye mu guhuza umwami, abatware na rubanda, kuko umwami yaberekaga ko abubashye cyane abavugira umutsima mw’ibyo birori akabagaburira bagasangira bagasabana, rubanda na bo bagakusanya ku myaka yeze bakajyana ibwami ngo bashimire Umwami ko ari we Nyiruburumbuke no kororoka.
Iyi filme rero twabakoreye yerekana uko ku munsi w’umuganura ibwami byabaga byifashe, byabaga ari ibirori rwose bisimbura ibindi. Umuganura ni kimwe n’izindi nzira z’ubwiru bikaba ipfundo ry’ubucurabwenge buhanitse bwaremesheje ingoma ya cyami.
Ubwo abakoloni bamenyaga iryo banga bihutiye guca intege iyo mihango n’abayihagarariye kuko inzira z’ubwiru zerekanaga uko igihugu kiyoborwa mu bihe runaka, niba hateye inzara hakaba inzira igihugu kigomba kunyuramo kugirango bahangane n’icyo kibazo.
Mu mateka y’u Rwanda, umunsi w’Umuganura wari umunsi mukuru ngarukamwaka wubahwaga kandi ugahabwa agaciro ibwami no mu muryango w’Abanyarwanda.
Umuganura watangiye kwizihizwa mu Rwanda ku ngoma ya Gihanga Ngomijana mu kinyejana cya cyenda, hanyuma uza kongera guhabwa imbaraga na Ruganzu II Ndoli hagati y’imyaka ya 1510-1543 ubwo yabohoraga u Rwanda nyuma y’imyaka irenga cumi n’itanu ruri mu maboko y’abanyamahanga (Abanyoro n’Abanyabungo).
Muri uyu mukino harimo uko Abaturage bakoranyaga imyaka hirya no hino mu gihugu bakayijyana ibwami, ku munsi w’Umuganura.
Umwami agapfukama yerekana icyubahiro aha abo ayobora ndetse n’Igihugu, agafata umwuko akavuga umutsima afatanyije n’umuganuza, umwamikazi n’umugabekazi bakarya bakanywa ndetse bakaza kunywa n’inzoga, bagatarama bakaza kuvuga ibigwi by’ibyo bakoze mu gihugu.
Nyuma y’umuhango wo kuganura hakurikiragaho ibirori by’Umuganura byasozwaga n’igitaramo k’imihigo , muzabonamo uko bishimiraga umusaruro wabonetse mu buhinzi, mu bworozi cyane cyane ariko ko rubanda bari kugwira bagwiza amaboko bakanabyerekanira mu myiyereko y’ingabo.
Uyu muhango waheraga ibwami Umwami agatanga umuganura bagasangira bishimira umusaruro igihugu kejeje.
Turashimira leta y’ubumwe igendeye ku byiza n’akamaro Umuganura wagize mu kubaka Igihugu, ikongera kuwusubiza agaciro gakomeye, ishyiraho n’umunsi w’ikiruhuko uba buri wa Gatanu wa mbere w’ukwezi kwa Kanama, kugira ngo kuri uwo munsi, Abanyarwanda basabane, bunge ubumwe, bazirikane ibyiza bagezeho ari nako bahiga gukora neza kurushaho umwaka utaha.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!