Ibi byatangajwe mu gikorwa cyo gusura abana bari mu mahugurwa ku muco ari kubera mu ngoro ndangamurage enye zirimo iya Kanombe, iya Nyanza ku Rwesero no mu Rukari ndetse n’iya Huye.
Umuyobozi w’Ingoro y’Umurage y’Amateka n’Imibereho by’Abanyarwanda, imwe mu munani ziri mu Rwanda, iri i Huye, Karangwa Jérome, yavuze ko zimwe mu ntego z’Inteko y’Umuco zigararagarira mu gufasha abana bahugurwa kuko bihuza na gahunda ifite yo kwigisha, kurinda no kubungabunga umuco, umurage n’ururimi by’Abanyarwanda.
Yavuze iyi gahunda yatekerejwe ngo inafashe abana kwirinda kurangarira mu bitabafitiye akamaro karambye, binabakururira mu mico yo hanze bakura muri za filimi n’ibindi byo mu mihanda, no kubarinda gutwarwa n’imico y’ahandi ijyana n’iterambere ryagize Isi umudugudu.
Ati “Isi yabaye umudugudu, udatangiriye ku bana bato ngo ubahe ubumenyi ku muco, wazasanga babandi bo hanze bafite ubushobozi bwo gutanga amashusho, amakuru ya buri kanya yo ku mbuga nkoranyambaga, ari bwo bumenyi abana bacu basigaranye, bityo umuco waba ufatika n’udafatika w’u Rwanda wo ukazimangatana.”
Yagaragaje ko kuva iyi guhanda yatangira mu 2023, imaze guhugura abana basaga 800, bakazanakomeza kongera umubare wabo bikanagera no ku zindi ngoro ndangamurage.
Abana bahigira byinshi
Karangwa yanakomoje ku ngeri z’ingenzi ziranga umurage ndangamuco aba bana biga zirimo imbyino nyarwanda, uko bahamiriza n’uko bashyagirira n’ibindi.
Ati “Hari umwana uza hano atazi no gutega amaboko cyangwa gutera intambwe, ariko agataha yabimenye.”
Yakomeje avuga ko abana biga kandi ubuvanganzo nyemvugo burimo amahamba, amazina y’inka birimo kumenya ijwi bayafatiraho, kwiga imikino gakondo nko gusimbuka urukiramende, gukirana, kunyabanywa, imyuga gakondo irimo kuboha no kubumba.
Ati “Kuba umwana w’umukobwa yaba atazi uruhindu, twumva atari byo, ejo nibarumubaza, ntazabona uko arusobanura. Ese azi gutandukanya agaseke n’inkangara? Kuba yashobora gutonda amasaro, akikorera akanigi n’ibindi, ibyo byose bikangura n’ubwonko bwe.”
Uretse ibi kandi, abana baganirizwa ku mivugire iboneye y’Ikinyarwanda, imigani migufi, ibisakuzo, hatirengagijwe ko babyiga mu ishuri,
Karangwa akomeza avuga ko uyu mwaka bungutse n’abandi bafatanyabikorwa mu guhugura abana barimo NCDA na Polisi y’u Rwanda, aho bahugurwa kwirinda inkongi, amakimbirane, kubana neza n’ibindi.
Iyi gahunda ireba abana b’imyaka hagati y’itandatu na 13 n’ubwo harimo bamwe baza bari mu nsi yayo gato cyangwa hejuru gato.
Ubuyobozi buvuga ko bigitangira i Huye mu 2023, hitabiraga abana batagera kuri 150, mu mwaka ukurikiyeho haza abasaga 200, none ubu hitabiriye abasaga 500 ku ngoro eshatu bari gutorezwaho.
Inteko y’Umuco kandi yizera ko izi nyigisho zikomereza mu ngo abana bavukamo, kuko ibyo bahuguwemo babibwira abandi bana baturanye cyangwa babana bityo umuco ugakomeza kogera.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!