Byatangarijwe mu Birori byo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Ingoro Ndangamuge byabereye mu Karere ka Karongi ku wa 28 Gicurasi 2025.
Ni nyuma y’aho tariki 21 Kamena 2023, Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi bufatanyije n’abafatanyabikorwa barimo n’Inteko y’Umuco bakoze inama yo gukusanya ibintu nyaburanga biri mu Karere ka Rusizi.
Mu byiza nyaburanga biri mu Karere ka Rusizi bizagaragara muri iyo ngoro harimo ubuhanga bw’abatuye i Bukunzi bazwiho ubuvubyi, itongo ry’umwami Yuhi IV Musinga, aho yatuye mbere y’uko aciririrwa i Moba, Kiliziya ya Mibilizi n’ahahinzwe kawa ya mbere mu Rwanda.
Muri ibyo byiza kandi harimo imibyinire y’abatuye ku birwa byo mu Kivu izwi nko gusaama, uburobyi n’ubuhanga bw’Abanyarwanda bo hambere mu gukora amato.
Umushakashatsi mu Nteko y’Umuco, André Ntagwabira yavuze ko amateka y’Abanyarwanda kuva mu myaka ibihumbi 70 ishize agaragaza ko bari batuye ku mazi ariko ko Abakoloni bajya gukora ingoro ndangamuco icyo kintu cyirengagijwe.
Intebe y’Inteko, Amb. Robert Masozera, yavuze ko kubaka iyi ngoro ari igikorwa batangiye gutekereza mu 2023, binyuze mu nama nyunguranabitekerezo yakorewe mu Karere ka Rusizi.
Ati “Kiriya kirwa kimwe n’ibindi birwa biri mu kiyaga cya Kivu, birihariye haba mu miterere yabyo, haba mu muco, ururimi, amateka, tuza gusanga gushyirayo Ikigo Ndangamuco cy’abaturage byaba ingirakamaro.”
Amb. Masozera yakomeje avuga ko ibigo ndangamuco biteza imbere abaturage mu nzira zose, kuko bigira uruhare mu kongera ubumenyi, uburere, kwigisha.
Ati "Binahuza abaturage bigateza imbere n’ubumwe bwabo, ariko bininjiza amafaranga, bigahanga n’imirimo, bigateza imbere n’ubuhanzi.”
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Eric Mahoro yavuze ko Jenoside yahagaritswe u Rwanda rufite ingoro ndangamurage imwe ariyo Ngoro y’Umurage w’Amateka y’Imibereho y’Abanyarwanda iri mu Karere ka Huye.
Ati "Mu myaka 31 ishize, tumaze kugira Ingoro Ndangamurage umunani. Ibi bigaragaza imbaraga Leta y’u Rwanda ishyira mu kwita, kubungabunga, kwigisha no kumenyekanisha umurage w’amateka y’u Rwanda".
Magingo aya mu Rwanda habarirwa ingoro ndangamurage umunani zirimo Ingoro yitiriwe "Richard Kandt" (iri i Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali), Ingoro ijyanye n’Amateka y’urugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 (iri mu Karere ka Gasabo), Ingoro y’Ubugeni n’Ubuhanzi mu Rwanda (iri mu Karere ka Kicukiro).
Hari kandi Ingoro y’Abami (Iri mu Karere ka Nyanza), Ingoro y’Imibereho y’Abanyarwanda (iri mu Karere ka Huye), Ingoro y’Ibidukikije (iri mu Karere ka Karongi), Ingoro yo Kwigira (iba mu Karere ka Nyanza) n’Ingoro y’amateka y’urugamba rwo Kubohora Igihugu (iba mu Karere ka Gicumbi).


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!