Hamenyerewe ko ubuvuzi bwa gihanga budashirwa amakenga na bamwe ku mivurire yabwo. Nyamara bamwe mu babukora bafite umurongo bagenderaho abatawukurikiza bo barakurikiranywa.
’’ Abo ngabo turikubakurikirana cyane kandi n’izindi nzego z’Ubuyobozi bwite za Leta nazo zirabakurikirana ku buryo ubu ngubu nta muntu ukibasha gukoresha imiti ya Kinyarwanda atabiherewe uburenganzira n’inzego zibishinzwe’’.
Ibyo ni bimwe mu bitangazwa na Nsabimana Etienne, Umuvuzi wa gihanga m’Umurage w’Ubuzima’’ mu kiganiro yagiranye na IGIHE, kuwa Mbere, tariki ya 6 Kanama 2012 i Gikondo mu Mujyi wa Kigali ahabera imurikagurisha mpuzamahanga rya 15.
Nsabimana Etienne, akomeza avuga ko Ihuriro ry’Abavuzi mu Rwanda, ribanza gukurikirana imikorere y’umuvuzi rikabona kumwakira kandi rigakomeza gukurika umunsi ku munsi imikorere ye. Udakoze neza arahagarikwa akamwamburwa ibyangombwa.
Ndahiriwe Félicien, atuye mu Karere ka Rulindo, ni umwe mu barwayi. Agira ati ’’ Impamvu naje kwisumisha mu imurikagurisha ni uko abantu bakirwa neza bagahabwa serivisi bifuza kandi bakoresha n’ikoranabuhanga. Bansonbanuriye neza nca mu byuma, hari indwara bansanzemo bampaye imiti ngiye kuyifata’’.
Ku ruhande rw’Ikigo cy’Igihugu Gitsura Ubuziranenge RBS (Rwanda Bureau of Standard) kibarizwa muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, Kwizera Simeon, ushinzwe Itangazamakuru, avuga ko iyo babisabwe na Minisiteri y’Ubuzima, bakora imirimo yo gupima imiti niba ifite ubuzirangenge kuko aribo bafite laboratwari zabugenewe. Avuga ko kumenya niba abavuzi ba Gihanga bakora mu buryo bwemewe atari inshingano z’Ikigo ko ari iza Minisiteri y’Ubuzima.



















TANGA IGITEKEREZO