00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ngororero: Ibibazo ni uruhuri mu ivuriro FOSACOM Kiziguro

Yanditswe na

Dushimiyimana Oliver

Kuya 15 June 2012 saa 02:31
Yasuwe :

Mu ivuriro rya FOSACOM riherereye mu Kagari ka Kaseke, Umurenge wa Ngororero, Akarere ka Ngororero mu Ntara y’Iburengerazuba, kuri ubu haravugwa ibibazo bitandukanye bimaze kuba uruhuri muri iryo vuriro. Muri ibyo bibazo birimo itangwa rya servisi ritanoze, ikibazo cy’ibikoresho, ndetse n’abarwayi binubira abaganga.
Mu kumenya inkomoko y’ibi bibazo byose twanyarukiye yo maze abo twahasanze babituvira imuzi.
Nk’uko umwe mu bakozi ukorera FOSACOM (Iyi ni poste de Santé ariko ishamikiye (…)

Mu ivuriro rya FOSACOM riherereye mu Kagari ka Kaseke, Umurenge wa Ngororero, Akarere ka Ngororero mu Ntara y’Iburengerazuba, kuri ubu haravugwa ibibazo bitandukanye bimaze kuba uruhuri muri iryo vuriro. Muri ibyo bibazo birimo itangwa rya servisi ritanoze, ikibazo cy’ibikoresho, ndetse n’abarwayi binubira abaganga.

Mu kumenya inkomoko y’ibi bibazo byose twanyarukiye yo maze abo twahasanze babituvira imuzi.

Nk’uko umwe mu bakozi ukorera FOSACOM (Iyi ni poste de Santé ariko ishamikiye igenzurwa n’Ikigonderabuzima cya Nyange) ngo hashize imyaka ikabakaba umunani iyi FOSACOM ya Kiziguro itangiye imirimo yayo, nyamara ngo n’ubwo imaze iki gihe kingana gutya ibibazo ifite ni byinshi.

Bamwe mu baturage baganiriye na IGIHE ariko banze ko dutangaza amazina yabo muri iyi nkuru, batubwiye ko ubu bamaranye igihe kitari gito ibibazo byinshi nyamara bakaba barabuze n’umwe wabafasha ngo agire icyo akemura.

Inkunga yo gusana ivuriro yaburiwe irengero

Umwe mu baganiriye na IGIHE yagize ati: “Ibyacu ni birebire, dore nawe badusabye gukusanya ibishyimbo batubwira ko ngo habonetse abaterankunga bagiye kutwubakira ngo ariko hakaba hakenewe icyo guheraho badufasha, ibyo bishyimbo twarabitanze birenga hafi toni 3, nyamara icyabaye ni uko tutigeze tumenya irengero ryabyo mu gihe twari twabwiwe ko bizaherwaho hasanwa iri vuriro”.

Mikorosikopi yaburiwe irengero

Undi nawe agira yagize ati “Ikindi k’ingutu ubu tumaranye iminsi ni mikorosikopi (microscope) yabaga aha none twabuze irengero ryayo, ntawigeze atubwira ko bamennye ibitaro, ntawatatse, ibyo byose bikatubera urujijo!”.

Bamwe mu baganga barakemangwa

Muri iri vuriro kandi hari umwe mu baganga witwa Gahungu Sisi ushinjwa n’abarwayi kuba aza kuvura yanyweye iznoga cyane, ndetse kandi ngo akagira n’uburangare kuburyo bamwe bibakurizamo urupfu.

Umwe mubo twasanze kuri iryo vuriro utarashatse gutanagza amazina ye (Aba baturage banze ko amazina yabo amenyekana) yagize ati:”Ikimbabaje cyane ni ikibazo cy’umuganga ubaha witwa Sam w’umusinzi wadutesheje umutwe, nti yita kubarwayi, aduca amafaranga y’ikirenga atagira fagitire, ikirenze kuri ibyo hari n’umubyeyi amaze iminsi arangaranye kugeza aho umwana amupfiriye mo”.

Ibibazo nibidakemuka abarwayi ntibazagana iri vuriro

Abagana iri vuriro baganiriye na IGIHE, abenshi bahuziza ku mugambi w’uko mugihe ibibazo biri kuri iyi FOSACOM bitarakemuka bazareka kuhatanga ubwisungane mu kwivuza, bakajya ku bindi bigonderabuzima biboneka muri aka Karere mu rugendo rutari ruto, ariko bagahabwa serivisi bifuza kandi zibanogeye.

Abakozi ba FOSACOM se buvuga iki?

Abakozi b’iri vuriro bemeza koko ko ibi bibazo bihari, ngo ariko muri iyi minsi birimo kugenda bikemuka kuko ubu ngo abayobozi bajyaga bateza ibyo bibazo benshi bagiye, ndetse batubwiye ko ikibazo cy’uyu muforomo Sisi Gahungu cyashyikirijwe ubuyobozi bubishinzwe ariko ko nabo batazi imyanzuro yavuyemo, gusa nabo ngo bumvise ko yarekuwe kuko yari yaratawe muri yombi.

Mukakariza Thérèse ukuriye iki kigo cya FOSACOM Kiziguro ku ibura rya mikorosikopi, yatangarije IGIHE ko ibyo byabaye ari mu mahugurwa, gusa aho aziye akabimenyeshwa ngo yagerageje kubikurikirana ndetse abigeza no mu nzego z’ubugenzacyaha, ubu ngo dosiye iri mu Rukiko.

Ubuyobozi se bubivugaho iki?

Ku kibazo cy’uyu Muforomo uvugwa ho imyitwarire itajyanye n’indangagaciro z’umuvuzi, ubuyobozi buvuga ko yafatiwe ibyemezo birimo kumuhagarika.

Nti byaciriye aho ariko kuko kugeza ubu idosiye ye iri mu Bugenzacyaha kugirango akurikiranwe ho amakosa yaba yarakoze nk’uko byemezwa n’Umuyobozi w’Ikigonderabuzima cya Nyange Nzabonimpa Jean Bosco.

Ku kibazo cy’abaturage batanze ibishyimbo byabo ngo hasanwe iri vuriro, Umuyobozi w’Umurenge wa Ngororero Habiyakare Etienne aganira na IGIHE yavuze Umuyobozi w’Ikigonderabuzima cya Nyange afite raporo igararaza imikoreshereze y’amafaranga ndetse ngo amwe muri ayo mafaranga yaguzwe ibitanda na matora byo kuri iryo vuriro.

Ku kibazo cya mikorosikopi yaburiwe irengero, Umuyobozi w’Umurenge wa Ngororero avuga ko koko kugeza na n’ubu itarabonerwa irengero, ariko ngo inzego za Polisi ziracyakora iperereza.

Ngiyi inyubako iri vuriro rikoreramo
Ibi ni bimwe mu bikoresho bakoresha
Inzugi ntizifungwa

Foto:Dushimiyimana O.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages