00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

"Kumenya uko uhagaze ni gahunda y’ubuzima bwawe"

Yanditswe na
Kuya 23 November 2012 saa 11:20
Yasuwe :

Iyo umuntu amenya uko ahagaze bituma afata gahunda y’ubuzima bwe. Iyo umenye ko wanduye ushobora kurinda abandi ntubanduze kandi ugasabwa kugana kwa muganga kugira ngo ugirwe inama. Utarandura na we amenya uko agomba kwirinda.
Mu gikorwa cyo gutanga inama no gupima abantu ku bushake Virusi itera SIDA, cyabereye mu murenge wa Kinyinya, Akagari ka kagugu, Umudugudu wa Kabuhunde I,ku wa 21 Ugushyingo 2012, Dr Munyampundu Horatius, Umuyobozi w’Umuryango Mpuzamahanga ufasha mu kurwanya no (…)

Iyo umuntu amenya uko ahagaze bituma afata gahunda y’ubuzima bwe. Iyo umenye ko wanduye ushobora kurinda abandi ntubanduze kandi ugasabwa kugana kwa muganga kugira ngo ugirwe inama. Utarandura na we amenya uko agomba kwirinda.

Mu gikorwa cyo gutanga inama no gupima abantu ku bushake Virusi itera SIDA, cyabereye mu murenge wa Kinyinya, Akagari ka kagugu, Umudugudu wa Kabuhunde I,ku wa 21 Ugushyingo 2012, Dr Munyampundu Horatius, Umuyobozi w’Umuryango Mpuzamahanga ufasha mu kurwanya no gukumira agakoko gatera SIDA (AHF), ishami ry’u Rwanda, atangaza ko uwipimishije bimufasha gufata gahunda y’ubuzima.

Dr Munyampundu agira ati "Twegereza abaturage serivisi y’ubujyanama no kwipimisha ku bushake kugira ngo bamenye uko bahagaze, bashobore gufata ingamba z’ubuzima bwabo."

Izo serivisi, Umuryango AHF uzitangira ubuntu, kandi kwegera abaturage bikabafasha kwitabira iyo gahunda ari benshi kandi batagiye kure.

Uwimana Francoise utuye muri Kabuhunde I yatangarije IGIHE ko yaje kwipimisha kugira ngo arebe uko ahagaze. Yagize ati "Kwipimisha bituma umuntu amenya uko ahagaze, akaba ari yo mpamvu naje hano kugira ngo menye uko ubuzima bwanjye buhagaze, mfate ingamba."

Nk’uko Dr Munyampundu yakomeje abitangaza, bakorana n’ibigo nderabuzima mu gutanga ubujyanama no gukangurira abantu kwipimisha ku bushake Virusi itera SIDA, kandi bakanigisha abantu uburyo bwo kuyirinda cyane cyane bakoresha Agakingirizo.

Ikindi kandi bakora ni ugukurikirana abarwayi mu mibereho yabo, babaha ibikoresho n’ibiribwa bibafasha, hakagira n’abo bitaho mu rugo.

Yakomeje adutangariza ko n’ubwo yaje kwipimisha atazanye n’uwo bashakanye ariko byari kuba byiza kurushaho iyo baba hamwe, bakabona ibisubizo byabo bombi. Yagize ati "Ubutaha sinzamusiga!"

Ingorane Dr Munyampundu agaragaza ni uko abantu bamwe banga kujya kwipimisha ngo barebe uko bahagaze bavuga ko ari bazima kandi ngo batanateganya kwandura, nyamara mu Rwanda ababana barashakanye 2% umwe aba yaranduye undi atanduye.

Mu ntego Umuryango AHF ufite ni uko ubwandu bwagabanyuka bahereye ku bwandu bushya, bakangurira abantu kwipimisha bakamenya uko bahagaze; kandi bagomba gufatanya n’abanyamadini gukangurira abayoboke babo kumenya ubuzima bwabo.

Umuryango AHF ntiwegamiye kuri Leta ukaba ufasha Minisiteri y’ubuzima mu bikorwa byo gukurikirana no kwita ku banduye Virusi itera SIDA n’abarwayi ba SIDA. AHF ikorera mu turere twa Gasabo na Nyabihu.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages