00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kuki abagore bageze mu gihe cyo gucura babyibuha inda ?

Yanditswe na

Umurerwa Emma-Marie

Kuya 17 September 2012 saa 03:22
Yasuwe :

Umubare munini w’abagore bari hagati y’imyaka 45 na 60 bakunze kubyibuha inda, ibi ngo biterwa nuko baba bari mu gihe cyo gucura (igihe cyabo cyo kubyara kirangiye).
Amakuru dukesha urubuga rwa lefigaro.fr, avuga ko mu gihe cy’iyi myaka yo gucura ku mugore, usanga habayeho kwirundanya kw’ibinure (graisses) mu mubiri bituma umugore ahinduka mu miterere y’umubiri.
Ibi binure bikunze kwirundanyiriza mu gice cy’inda y’umugore bigatuma yiyongera ku buryo bukabije, ariko ngo amatako cyangwa (…)

Umubare munini w’abagore bari hagati y’imyaka 45 na 60 bakunze kubyibuha inda, ibi ngo biterwa nuko baba bari mu gihe cyo gucura (igihe cyabo cyo kubyara kirangiye).

Amakuru dukesha urubuga rwa lefigaro.fr, avuga ko mu gihe cy’iyi myaka yo gucura ku mugore, usanga habayeho kwirundanya kw’ibinure (graisses) mu mubiri bituma umugore ahinduka mu miterere y’umubiri.

Ibi binure bikunze kwirundanyiriza mu gice cy’inda y’umugore bigatuma yiyongera ku buryo bukabije, ariko ngo amatako cyangwa amabuno byo bikanyunyuka hanyuma bigatanga ibyo abaganga bakunda kwita obesite abdominal.

Ntawavuga ko abagore bose bageze muri iki gihe bahura n’iki kibazo, ariko ubushakashatsi bwakozwe bagaragaje uruhare rw’imvubura (enzyme) bita ALDH1A1 mu guteza iki kibazo, uba umaze kugabanuka kuri iyi myaka, bigatuma umubare munini w’abagore uhura n’iki kibazo cyo kubyibuha inda.

Na none kandi byagaragaye ko hari amoko abiri y’umubyibuho w’inda ukorerwa inyuma y’umubiri w’umuntu hamwe n’undi ubera inyuma y’agahu k’umubiri.

Muri ubu bwoko bwombi rero, usanga umubyibuho uteye inkeke cyane ari wa wundi ubereye mu mubiri kuko uba intandaro y’indwara nyinshi nka diyabete, indwara z’umuvuduko ukabije w’amaraso, iz’umutima, hamwe na kanseri zimwe na zimwe.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages