Zimwe muri serivisi zo ku bitaro bya Remera Rukoma biherereye mu Karere ka kamonyi zikemangwa. Aha ibivugwa cyane ni ukutita ku barwayi uko bisabwa, kubabwira nabi, umubare w’abakozi badahagije hakaniyongeraho isuku nke irangwa mu bwiherero no mu bikoni by’ibi bitaro.
Ibi byagaragaye kuwa Gatanu tariki 21 Nzeri 2012, ubwo Minisitiri w’Ubuzima Agnes Binagwaho yabasuraga, nyuma y’amakuru atari meza yahavugwaga.
Bimwe mu bibazo byahagaragaye ni umubare muke w’abakozi muri ibi bitaro, ari nabyo abayobozi b’ibi bitaro baheraho bavuga ko ari intandaro y’icyitwa serivisi mbi abarwayi bavuga ko igaragara.
Ibi ariko Pasiteri Bizimana Jerôme uyobora itorero Peresebuteriyene ku rwego rwa Kamonyi avuga avavuga ko batitabwaho uko bikwiye muri ibi bitaro, atari byo kuko ibitaro ntawe bijya bitererana ahubwo bibitaho uko bishoboye nubwo bifite ibibazo bitandukanye byagaragaje.
Abarwayi bo bahamya ko ku bigo nderabuzima bikorana n’ibi bitaro batitabwaho uko byakagombye.
Si ibi gusa kandi kuko ngo hari bamwe mu baganga babwira nabi abarwayi, hakaniyongeraho ingobyi z’abarwayi (brancard ) nazo zikemangwa kuri ibi bitaro, kuko zigizwe n’icyuma kidafunitseho umufariso.
Ibi bitaro kandi bifite ikibazo cy inyubako zidahagije, imodoka zidahagije, hakaniyongeraho kuba nta cyuma bafite gitera ikinya nk’uko byagaragajwe na Dr. Esangula Paul Umuyobozi w’Agateganyo w’ibi bitaro.
Avuga kuri Ibi bibazo Minisitiri w’Ubuzima, Dr Binagwaho yasabye ubuyobozi bw’ibitaro gukora raporo y’umubare w’abakozi babura kugirango Minisiteri ishake uburyo yabongera.
Ku kibazo cy’abatishoboye badahabwa amakarita y’ubwisungane mu kwivuza nk’uko bayagenewe na Leta, Dr Binagwaho yavuze ko inzego bireba zagombye gukemura ibi bibazo harimo ibi bitaro n’Akarere ka kamonyi kasabwe kugira icyo gakora, nyamara mu gihe batari bayabona ngo ibi bitaro bigomba kubakira.
Ku kibazo cy’isuko nkeya Minisitiri Binagwaho yasabye ibi bitaro gukemura ikibazo cy’isuku nke irangwa mu bwiherero bw’ibi bitaro, aho usanga ubwinshi muri bwo bwaruzuye mu gihe ubundi butagikoreshwa.
Ni muri urwo rwego yabihanangirije ndetse abasaba gukemura iki kibazo mu gihe kitarenze icyumweru kimwe.
Ku mitangire ya serivisi Dr Binagwaho yibukije ko bakangurirwa na Leta y’u Rwanda gutanga serivisi nziza, niyo mpamvu atabuze gukangurira abakozi b’ibi bitaro kwihatira gutanga serivisi nziza nk’inshingano zabo.



















TANGA IGITEKEREZO