00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ingaruka mbi zo kugira umusemburo wa testosterone muke mu mubiri

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 1 April 2012 saa 03:57
Yasuwe :

Testosterone ni umusemburo wo mu bwoko bw’ama-steroide ukorwa n’udusabo tw’intangangabo ndetse n’utw’intangangore. Uyu musemburo ukaba ufite agaciro kanini ku gitsina gabo, dore ko ari wo utuma imyanya ndangagitsina y’abagabo ikura ndetse ugatuma umugabo agaragara nk’umugabo haba ku isura ndetse no mu myitwarire.
Uyu musemburo kandi ukaba ufite n’indi mimaro myinshi, bityo kubura kwawo mu mubiri bikaba bishobora gutera ibibazo bitandukanye. Dore bimwe muri ibyo bibazo:
1. Umubyibuho (…)

Testosterone ni umusemburo wo mu bwoko bw’ama-steroide ukorwa n’udusabo tw’intangangabo ndetse n’utw’intangangore. Uyu musemburo ukaba ufite agaciro kanini ku gitsina gabo, dore ko ari wo utuma imyanya ndangagitsina y’abagabo ikura ndetse ugatuma umugabo agaragara nk’umugabo haba ku isura ndetse no mu myitwarire.

Uyu musemburo kandi ukaba ufite n’indi mimaro myinshi, bityo kubura kwawo mu mubiri bikaba bishobora gutera ibibazo bitandukanye. Dore bimwe muri ibyo bibazo:

1. Umubyibuho ukabije

Umubyibuho ukabije n’ubuke bwa testosterone ngo birajyanirana cyane. Ngo abantu babyibushye cyane baba bafite testosterone nkeya nk’uko abantu bafite testosterone nkeya baba bafite amahirwe menshi yo kubyibuha cyane. Ibi bigaterwa n’uko uturemangingo tw’ibinure (fat cells) dusenyagura testosterone nyinshi tukayihinduramo undi musemburo witwa estrogene maze bigatuma testosterone igabanuka. Ikindi kandi ni uko abantu babyibushye cyane baba bafite proteine nkeya zitwara testosterone. Ibi na byo bigatuma haboneka testosterone nkeya mu mubiri. Kugabanya ibiro ukora imyitozo ngororamubiri byongera testosterone mu mubiri.

2. Diyabete

Indwara ya diyabete na yo ni imwe mu ndwara zifitanye isano na testosterone. Abantu barwaye diyabete na bo baba bafite testosterone nkeya nk’uko abantu bafite testosterone nkeya baba bafite ibyago byo kurwara diyabete. Ibi ngo biterwa n’uko testosterone ifasha umubiri gukoresha isukari mu gihe umusemburo wa insuline ubitegetse.

3. Indwara z’umutima

Testosterone nyinshi ngo yaba ari mbi ku mutima no ku miyoboro y’amaraso, ariko kubera ko testosterone igabanya ibyago byo kurwara za diyabete ndetse n’umubyibuho ukabije kandi ibi bikaba ari bimwe mu bitera indwara z’umutima, ni yo mpamvu na testosterone ari ingenzi mu kurinda indwara z’umutima. Ikindi kandi, ngo igice gito cya testosterone gihindurwamo estrogene ituma imiyoboro y’amaraso itangirika.

4. Kwiheba

Ubushakashatsi bwakorewe ku basaza barengeje imyaka 70 bagera ku 4000 bwagaragaje ko abafite testosterone nkeya bafite ibyago bingana n’inshuro ebyiri zo kugira indwara yo kwiheba ugereranyije n’abafite testosterone nyinshi. Ibi kandi bihita bijyanirana n’izi ndwara twavuze haruguru.

5. Kubura ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina

Ikibazo cyo kutifuza gutera akabariro ni kimwe mu ngaruka mbi zikomeye zo kugira testosterone nkeya mu mubiri. Iki kibazo kandi gishobora guterwa n’umubyibuho ukabije na diyabete kandi ibi byose twabonye ko bifitanye isano na testosterone nkeya.

Inkuru dukesha: UMUGANGA.com


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages