00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Indwara y’umwijima yo mubwoko bwa Hepatite uri mu byorezo bihangayikishije

Yanditswe na

Marie Chantal Nyirabera

Kuya 13 August 2012 saa 12:25
Yasuwe :

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (Rwanda Biomedical Center: RBC) cyashyize ahagaragara ubushakashatsi bw’imyaka ibiri ishize kuri zimwe mu ndwara z’ibyorezo mu Rwanda n’uko zihagaze muri uku kwezi kwa Kamena, indwara ya SIDA, iy’umwijima wa B na C biziri ku isongo mu zihangayiokishije.
Ubwo bishakashatsi berekana ko indwara y’umwijima ya hepatite B abayirwaye bari ku kigereranyo cya 3,5%, abarwaye umwijima wa C bo ni 2,6% na 3,3% by’ababana na virus itera SIDA.
Dr Nsanzimana Sabin (…)

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (Rwanda Biomedical Center: RBC) cyashyize ahagaragara ubushakashatsi bw’imyaka ibiri ishize kuri zimwe mu ndwara z’ibyorezo mu Rwanda n’uko zihagaze muri uku kwezi kwa Kamena, indwara ya SIDA, iy’umwijima wa B na C biziri ku isongo mu zihangayiokishije.

Ubwo bishakashatsi berekana ko indwara y’umwijima ya hepatite B abayirwaye bari ku kigereranyo cya 3,5%, abarwaye umwijima wa C bo ni 2,6% na 3,3% by’ababana na virus itera SIDA.

Dr Nsanzimana Sabin ushyinzwe kurwanya SIDA muri RBC umwe mu bakoze ubu bushakashatsi, yavuze ko kenshi iyi ndwara y’umwijima nayo yandurira mu mibonano mpuzabitsina idakingiye.

Indwara y’umwijima (Hepatite B na C) ubwayo yica uwayanduye mu buryo bw’akarande, ndetse ikaba itera kanseri y’umwijima.

Umurwayi wayo ahabwa imiti iguzwe amafaranga ibihumbi 250 y’u Rwanda buri cyumweru, akayifata mu gihe cy’amezi umunani.

Mu Rwanda abarwaye umwijima wo mu bwoko bwa hepatite kuwivuza bibatwara amafaranga atari make,n’ubwo bimeze gityo bamwe mu bavuzi ba kinyarwanda hamwe n’Ibitaro Bikuru by’Umwami Fysale bigerageza kubavura, bagahabwa imiti bagakira mu gihe bivuje kare.

Abaganiriye na IGIHE bavuze ko biba ikibazo cyane iyo umwijima wa hepatite C wageze ku rwego rwo kuba urushwima.

Ivuriro ‘Abaharanira ubuzima’ riherereye mu murenge wa Muhima, ryabwiye IGIHE ko rimaze kuvura abarwayi b’umwijima utera urushimwa (Hepatite C) bari mu marembera y’ubuzima bwabo kandi bagakira.

Mukarugagi Léocadie ukuriye iri vuriro yavuze ko umwijima wa hepatite C utera inda yo kubyimba inda (urushima) bawuvura ku mafaranga ibihumbi ijana mu gihe gito kingana n’ukwezi, mu gihe bimwe mu bitaro bikuru ibyo mu mahanga, iyi ndwara bayivura ku mafaranga asaga miriyoni 12 z’Amanyarwanda kandi bakamara umwaka bivuza.

Abarwayi b’iyi ndwara usanga baba bahangayitse kuko iyo umuntu atayivuje kare abenshi bibaviramo urupfu.

Abaza kuhivuriza baganiriye na IGIHE barwaye umwijima wo mubwoko bwa hepatite, bavuze ko babanza kwisuzumisha kwa muganga, bakabona kuza kuri iri vuriro kuko bavuze ko rikorana ritanga raporo y’abo ryavuye buri kwezi ku kigonderabuzima cya Muhima mu rwego rw’ubufatanye na Leta.

Amakuru dukesha urubuga Ubuzima avuga ko uyu mwijima wandurira mu maraso nk’uko SIDA nayo yandurira mu maraso nk’uko Dr Sebatunzi abisobanura muri aya magambo: “hepatite C yandurira mu maraso nk’uko SIDA nayo yandura. Uko SIDA yandurira mu mibonano mpuzabitsina, iyo amaraso y’urwaye ahuye n’umuzima ni nako umwijima wa Hepatite C wandura.”

Aha ariko nubwo uyu mwijima wandura nka SIDA, ubushakashatsi bwerekana ko udashobora kwandurira mu mavubura yandi y’umubiri nk’amacandwe, amazi yo mu gitsina, inkari n’andi nk’uko bigenda kuri SIDA.

Nk’uko bigenda kandi ku cyorezo cya SIDA, umubyeyi wasamye arwaye iyi ndwara ya hepatite C ashobora kwanduza umwana.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages