00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umuntu wa mbere wakize SIDA agiye gushyiraho ihuriro ngo rishake umuti

Yanditswe na

Léocadie Nyirankunzimana

Kuya 28 July 2012 saa 08:06
Yasuwe :

Umuntu wa mbere ku Isi wakize agakoko gatera SIDA, kuri ubu ngo agiye gushyiraho ihuriro ry’abantu bashakira hamwe umuti wa SIDA.
Timothy Ray Brown, w’imyaka 47, w’Umunyamerika wiswe umurwayi wa Berlin (Berlin Patient) ngo ni we muntu wenyine ubashije gukira agakoko gatera SIDA akaba agiye gushyiraho ihuriro rishaka umuti wa Sida. Uyu mugabo yari umunyeshuri mu gihugu cy’u Budage mu Mujyi wa Berlin mu 1995 ubwo bamupimaga bakamusangana agakoko gatera SIDA.
Nk’uko bitangazwa n’urubuga (…)

Nk’uko bitangazwa n’urubuga emedicinehealth.com ngo uyu mugabo yamaze igihe akurikiranwa na muganga nyuma baza gushaka umuntu ufite uduce tw’uturemangingo ( genes) zidashobora gufatwa na Virus itera SIDA .

Brown yaje guhabwa izo “genes” nyuma y’igihe gito yahagaritse imiti yafataga igabanya ubukana bwa SIDA ndetse ntihagira n’ibindi bimenyetso bigaragaza ko afite agakoko gatera SIDA.

Nyuma y’imyaka itanu Brown yaje gupimwa basanga atagifite agakoko gatera SIDA. We ubwe kuya 24 Nyakanga mu nama yabereye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yavuze ko yakize burundu kandi yari afite agakoko gatera SIDA.

Nyuma yo gukira rero Timothy Ray Brown ngo agiye gushyiraho ihuriro rikusanye inkunga mu gushakira hamwe umuti wa Sida. Yagize ati “Ubuzima bwanjye, umubiri wanjye ndetse n’iyi nkuru, mbituye ubuvumbuzi bw’umuti wa SIDA nzakora, mbituye n’umuntu wese ubana n’agakoko gatera SIDA ndetse n’umuntu wese uzakandura mbere y’uko umuti uvumburwa”.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages