Uburwayi bw’umwijima butewe no kunywa inzoga nyinshi ubusanzwe buza nyuma y’imyaka myinshi umuntu anywa inzoga nyinshi. Bivuze ko ubwinshi bw’inzoga yanywewe ndetse n’ingano y’igihe gishize umuntu anyway, bigira uruhare mu kongera ibyago byo kurwara umwijima.
Kuki inzoga nyinsi itera uburwayi bw’umwijima?
Umwe mu mirimo y’umwijima ni ukuvana “alcohol” iba mu nzoga tunywa mu mubiri. Iyo mu maraso harimo “Alcohol” irenze ubushobozi bw’umwijima wacu birawangiriza. Ikigero umwijima wangirikamo giterwa n’ingano y’izoga uba wanyweye, ndetse n’igihe umara uyinywa.
Aha ariko twakongeraho ko abantu bamwe bagira ibyago byo kuba umwijima wabo wakwangirizwa n’inzoga kurusha abandi. Bivuze ngo ushobora kuba unywa kimwe n’abandi, ariko wowe ukawurwara abandi batawurwaye. Ikigero cy’inzoga kiwutera kiratandukanye ku bantu.
Ni ibihe bimenyetso by’uburwayi bw’umwijima?
Ibimenyetso biterwa n’ikigero umwijima wangiritseho. Gusa bikunze gukabya nyuma yo kunywa inzoga nyinshi cyane mu gihe gito.
Cyakora ushobora kubaho ntabimenyetso ugaragaza kugeza uburwayi bwawe bw’umwijima bugeze kure, aribwo utangira kugerwaho n’ingaruka z’uko umwijima wawe wangiritse ukaba utakirangiza inshingano zawo mu mubiri.
Dore ibimenyetso umuntu ashobora kugira bitewe n’aho uburwayi bwe bugeze:
Kubabara mu nda,
Kunanirwa cyane,
Kugira amaso y’umuhondo,
Gutakaza ubushake bwo kurya,
Kugira iseseme ihoraho,
Kubyimbagana umubiri iyo bigeze kure,
Kuva amaraso ugasanga umuntu araruka amaraso,akava imyuna cyangwa se akituma amaraso kubera kuva mu myanya ye y’igogora,
Bigera aho umuntu akagira n’uburwayi bwo mu mutwe hejuru y’ibyo byose
Ese ubu burwayi buravurwa?
Akenshi iyo byageze kure biragorana kuvurwa ugakira hano mu bihugu byacu bikiri munzira y’amajyambere. Gusa iyo umwijima utarangirinka bikabije, kureka inzoga burundu niwo muti wambere w’ingenzi, kuko umwijima uba ushobora gukira.
Ikindi ni uko kwirinda biruta kwivuza. Kunywa inzoga nyinshi ni ukwiteguririra ubwo burwayi bw’umwijima ndetse n’izindi ndwara ziterwa n’inzoga mu myaka yawe iri imbere.
Kugenga ingano y’inzoga unywa ubu nibyo byagufasha kwirinda uburwayi bw’umwijima, n’ingaruka zabwo zose mu myaka yawe iri imbere.
Ni inkuru ya Charles Nkurunziza



















TANGA IGITEKEREZO