Umuryango Mpuzamahanga wita ku buzima ku Isi OMS, watangaje kuri uyu wa Kane ko icyorezo cy’indwara ya Ebola, cyimaze guhitana abaturage bagera kuri 31 harimo abaganga 6muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Kabambi Eugène uhagarariye OMS muri Congo, yatangarije ibiro Ntaramakuru by’Abongereza Reuters ko muri aba 31 bitabye Imana harimo abaganga 6, bityo avuga ko niba iki gihugu cyidafashe ingamba zikomeye, iyi ndwara ishobora gukomeza gukwira mubice bitandukanye by’icyi gihugu.
Mu kwezi gushize, iyi ndwara ya Ebola yahitanye abantu bagera kuri 16 mu gihugu cya Uganda, ariko inzego z’ubuvuzi zo zikaba zitangaza ko iyi ndwara idafite ubukana bungana kuko ngo iyo muri Uganda ishobora kwica abantu benshi kurusha iyi yo muri Congo Kinshasa.
Indwara ya Ebola yandura k’uburyo bworoshye, kuko uyifite ashobora kuyanduza mugenzi we mu gihe baba begeranye kandi ikaba ishobora kwica abagera kuri 90% by’abo yafashe.



















TANGA IGITEKEREZO