00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umwe mu bagaragaweho n’indwara y’ubushita bw’inkende mu Rwanda yarakize

Yanditswe na Ayera Belyne
Kuya 8 August 2024 saa 06:09
Yasuwe :

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko umuntu umwe muri babiri bari bagaragaweho n’indwara y’Ubushita bw’Inkende (Mpox) mu Rwanda yakize, undi na we akaba akiri kwitabwaho n’abaganga.

Ku wa 27 Nyakanga nibwo ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima RBC cyatangaje ko mu Rwanda abantu babiri bagaragaweho n’indwara y’ubushita bw’inkende izwi nka Monkeypox ikomeje kwibasira ibihugu bitandukanye byo muri Afurika by’umwihariko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Umuvugizi wa Minisiteri y’Ubuzima, Julien Mahoro NiyiNgabira, mu kiganiro kigufi yagiranye na IGIHE yavuze ko abagaragaweho n’iyo ndwara byagaragaye ko bari bamaze iminsi bakorera ingendo muri RDC, bikaba bikekwa ko ari ho bashobora kuba barayikuye n’ubwo kugeza ubu umwe yavuwe agakira, mugenzi we akaba ari we usigaye uyirwaye gusa mu Rwanda.

Yagize ati “Mu barwayi baherutse kugaragaraho indwara ya Monkeypox umwe yaravuwe arakira ubu yavuye mu bitaro.

Niyingabira yavuze ko n’ubwo nta bandi bantu bari basanganwa iyi ndwara mu Rwanda, abafite ibimeneyetso byayo barahari ariko iyo bagiye kwa muganga hakiri hake bakorerwa isuzuma bakitabwaho kandi bagakira.

Ati “Kugeza ubu nta bantu bashya bari basanganwa iyi ndwara ariko abafite ibimenyetso byayo barahari, iyo baje kwivuza barapimwa bakavurwa indwara basanganywe. Abaye ari na MonkeyPox na yo yavurwa igakira.”

Yakomeje avuga ko batangiye gukora ubukangurambaga mu guha amakuru Abanyarwanda ku bijyanye n’ibimenyetso by’indwara no ku bijyanye n’uburyo bwo kuyirinda kugira ngo babishyire mu bikorwa kandi birinde.

Ubwirinzi buri gukazwa cyane cyane mu turere duhana imbibi n’Igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Iyi ndwara yandura cyane binyuze mu gukora ku muntu uyirwaye cyangwa amatembabuzi y’uyirwaye. Ishobora kwandura kandi mu buryo bw’imibonano mpuzabitsina, gusomana, cyangwa gusuhuzanya n’ufite ubwo burwayi.

Ibimenyetso byayo ni ukugira ibiheri ku mubiri biryaryata bikunze gufata imyanya ndangagitsina, mu maso, mu biganza no mu maguru. Ibindi bimenyetso ni kugira umuriro, kubabara umutwe, kuribwa mu ngingo no kugira amasazi.

Monkeypox yatangiye gukwirakwira mu bihugu bitandukanye ku Isi mu 2022, kuva icyo gihe, muri Nyakanga 2024 ni bwo yari igaragaye mu Rwanda.

Kugeza ubu Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ni yo iza ku isonga mu kugira umubare munini w’abarwaye iyi ndwara ndetse n’abahitanwa na yo. Ni mu gihe Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima OMS ryatangaje ko rigiye gushyiraho Komite iziga kuri iyi ndwara ikemezwa nk’icyorezo cyugarije Isi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .