00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hafi miliyoni ebyiri barwaye malaria mu 2015

Yanditswe na

Mukaneza M.Ange

Kuya 22 January 2016 saa 06:57
Yasuwe :

Imibare yashyizwe ahagaragara na Minisiteri y’ubuzima, Minisanté, yagaragaje ko umubare w’abarwayi ba malariya wikubye hafi inshuro enye mu myaka itatu ishize aho mu mwaka wa 2012 barengaga gato ibihumbi 500, mu gihe mu 2015 bageze hafi kuri miliyoni ebyiri.

Mu mwaka wa 2012, nibwo malariya yatangiye kwiyongera cyane aho muri icyo gihe umubare w’abayirwaye wari 514.173 ukagenda uzamuka ku buryo umwaka wa 2015 warangiye bamaze kugera kuri 1,957,000.

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa 22 Mutarama, Minisitiri w’Ubuzima, Agnes Binagwaho, yagaragaje ko ubu bwiyongere bukabije butaturutse ku kwirara kwa Minisante, ahubwo byatewe n’ubwiyongere bukabije bw’ubushyuhe.

Ati ”Ntabwo twibagiwe gukomeza kurwanya malariya, twatanze inzitiramibu ndetse mu mazu dutera imiti iyica inshuro ebyiri mu mwaka. Abana bakomeje kuvurwa n’abajyanama b’ubuzima, abakuru na bo bakavurirwa mu mavuriro asanzwe. Hari ibintu ariko tutagira icyo dukoraho, murabizi ko kuva mu mwaka ushize ubushyuhe bwiyongereyeho dogere 1.5. Hari ibice by’igihugu bitabagamo malariya ariko ishobora na ho kuzagerayo“.

Dr Binagwaho yakomeje avuga ko nubwo u Rwanda rudafite ububasha bwo gukemura ikibazo cy’imihindagurikire y’ibihe kandi ikibazo cy’ubwiyongere bwa malariya kiri ku mugabane wose, hari ibikorwa bateganya gukora kugira ngo bagabanye umubare w’abarwara ndetse n’abahitanwa na malariya.

Ati ”Mu duce twibasiwe na Malariya cyane tuzatera imiti mu mazu, tuzatanga inzitiramibu mu gihugu hose. Abaturage na bo turabashishikariza kujya bihutira kujya kwa muganga bakigaragaza ibimenyetso ndetse bakagira isuku bakuraho n’ibindi bintu byose imibu yororokeramo“.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, ushinzwe ubuvuzi bw’ibanze, Patrick Ndimubanzi, yasobanuye ko muri uyu mwaka hateganyijwe gutangwa inzitiramibu miliyoni eshanu, na ho ibihumbi 891 muri zo zizatangwa mu minsi ya vuba mu Turere turindwi twugarijwe na malariya, izindi miliyoni zizatangwa muri Mata, izisigaye na zo zizagenda zitangwa kugeza umwaka urangiye, zose zikazatwara miliyoni 22 z’amadorali ya Amerika.

Nubwo umubare w’abarwayi ba Malariya wazamutse cyane, Minisiteri y’Ubuzima yishimiye ko umubare w’abahitanwa na yo wagabanutse kuko wavuye kuri 499 mu mwaka wa 2014, ukagera kuri 424 mu mwaka wa 2015.

Raporo y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima igaragaza ko u Rwanda ruza mu bihugu byo mu Karere bidafite ubwiyongere bukabije bwa malariya, kuko ruri kuri 81%, mu gihe Uganda iri ku 170%, Kenya ikaba ku 130% na ho Tanzaniya na Zanzibar bikaza ku 100%.

Minisitiri w’Ubuzima, Agnes Binagwaho mu kiganiro n'abanyamakuru

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .