00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Burusiya bugiye gutangira kugerageza urukingo ruzarinda kanseri zose

Yanditswe na Igizeneza Jean Désiré
Kuya 10 June 2024 saa 10:21
Yasuwe :

Minisitiri w’Ubuzima mu Burusiya, Mikhail Murashko yavuze ko abashakashatsi b’Abarusiya bari gusoza ubuvumbuzi bwabo bw’urukingo rwa kanseri, rufite umwihariko wo kuzafasha abafite kanseri zose, aho kuba kanseri runaka yihariye.

Murashko yabitangarije mu nama yiga ku bukungu iri kubera mu Mujyi wa St. Petersburg wo mu Burusiya, hatangazwa ko rwakozwe ku bufatanye n’ibigo by’ubushakashatsi bitandukanye.

Birimo icya Gamaleya Research Institute of Epidemiology and Microbiology, icya Blokhin Cancer Center n’icya Hertsen Oncological Research Institute.

Minisiri Murashko yabwiye TASS ko nubwo abashakashatsi bari kurangiza akazi kabo, ko hazakurikiraho kurugeragereza ku nyamaswa, ubundi rukazageragerezwa ku bantu nyuma.

Ati “Uru rukingo rwakozwe mu buryo bwo kongerera umubiri ubudahangarwa bwo kurwanya kanseri. Ubu rugiye kubanza gukorerwa igeragezwa ariko ritari ku bantu. Biteganyijwe ko tuzabona ibizava muri iryo gerageza mu mpera z’uyu mwaka.”

Mu cyumweru gishize, Umuyobozi Mukuru wa Gamaleya Institute, Aleksandr Gintsburg, yavuze ko uru rukingo rujyanye no guhangana na kanseri ihari, yemeza ko ruzahabwa abasanzwemo iyi ndwara ikomeje kugarika ingongo mu Isi.

Rwakozwe hashingiye ku ikoranabuhanga rigezweho rya mRNA, ryifashishijwe n’ibigo bya Pfizer na Moderna mu gukora inkingo za Covid-19, Gintsburg akavuga ko uru rukingo rwo ruzifashishwa kuri buri bwoko bwa kanseri.

Ikindi ni uko ruzahabwa abantu basanzwe bafite iyi ndwara, rukabafasha koroherwa muri rusange.

Uru rukingo kandi ruzajya rugenerwa umuntu umwe. Iri koranabuhanga rya mRNA rizafasha umubiri gukora ubwirinzi buri ku rwego rwo hejuru mu kurwanya utunyangingo rw’iyi ndwara.

Gintsburg agasobanura ko “Ubu buryo ari ingenzi cyane mu kubaka ubwirinzi bw’umubiri bw’umuntu mu kurwanya utunyangingo twa kanseri, mRNA kandi igafasha mu gutandukanya utwo tunyangingo tubi n’utuzima.”

Kanseri ni indwara ihanganyikishije cyane kuko ari yo iyoboye mu zica benshi mu Isi, Ishami rya Loni ryita ku Buzima, OMS rikavuga ko mu 2022 honyine habonetse abasanzwemo kanseri nshya miliyoni 20, uwo mwaka hapfa abarenga miliyoni icyenda.

Mu minsi ishize OMS yashyize hanze raporo igaragaza ko umuntu umwe muri batanu mu Isi agira kanseri y’ubwoko runaka mu buzima bwe, mu gihe umwe mu bagabo icyenda ndetse n’umwe mu bagore 12 bicwa n’iyi ndwara.

Mu Rwanda na ho iyi iteje ikibazo aho Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC, giherutse kuvuga ko umwaka wa 2023 warangiye mu Rwanda abagera ku 5283 basanzwemo kanseri.

Mu Rwanda hagaragara amako ya kanseri arimo iy’inkondo y’umura, iy’ibere, iy’igifu, iyo mu maraso na kanseri y’urura.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .