00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RDF yatangije icyumweru cy’ubuvuzi mu Karere ka Kamonyi

Yanditswe na

Mihigo Jean Baptiste

Kuya 16 December 2015 saa 10:44
Yasuwe :

Ibitaro bya Gisirikare by’u Rwanda ku bufatanye n’Ikigega Gifasha Abarokotse Jenoside, FARG, batangije icyumweru cyahariwe ubuvuzi mu Karere ka Kamonyi, aho bari kuvura abarokotse Jenoside bafite uburwayi butandukanye, batewe na Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Iki gikorwa cyafunguwe ku mugaragaro kuri uyu wa 15 Ukuboza 2015 n’Umunyamabanga ushinzwe imibereho myiza y’abaturage muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Dr Alivera Mukabaramba, ku bitaro bya Remera-Rukoma.

Iki gikorwa kandi cyari cyanitabiriwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Rutsinga Jacques, Umuyobozi w’Ibitaro bya Gisirikare by’u Rwanda, Brig Gen Emmanuel Ndahiro, n’abandi bayobozi batandukanye.

Dr Mukabaramba, yavuze ko ubufatanye bwa FARG n’ibitaro bya gisirikare by’u Rwanda bwagize uruhare rukomeye mu kuvura abarokotse Jenoside 39,843 bo mu turere 26 kuva muri 2012.

Kamonyi ibaye Akarere ka 27 kungukiye muri iki gikorwa, mu gihe hasigaye gusa Uturere twa Gicumbi, Ngororero na Muhanga.

Dr.Mukabaramba yashimiye RDF kuba yarahagaritse Jenoside, ndetse igakomeza gufasha abayirokotse ibinyujije mu bikorwa by’ubuvuzi ndetse n’ubufasha. Ati”Iyi gahunda yafashije abantu bari barashenguwe na Jenoside kongera kugarura icyizere, bakaba bashishikajwe n’iterambere ry’Igihugu cyabo.”

Umuyobozi w’ibitaro bya gisirikare by’u Rwanda, Brig Gen Emmanuel Ndahiro yavuze ko iki gikorwa kiri gukorerwa ku bitaro bya Remera–Rukoma ndetse no ku kigo nderabuzima cya Musambira.

Yakomeje avuga ko buri gihe, RDF isanga bikwiye gufasha abantu kugira ngo bagire ubuzima buzira umuze baniteza imbere.

Kampire Esperance w’imyaka 63 wo mu murenge wa Musambira yavuze ko yari arwaye indwara zitandukanye yatewe n’ibikomere muri Jenoside, yishimira ibi bikorwa by’ubuvuzi.

Ati “Twishimiye kubona abasirikare bacu batuvura. Twaje turi umubare munini kugira ngo duhure n’abaganga kuko twizeye ko bazadufasha.”

Iki cy’umweru cyatangiye kuri uyu wa mbere, abarokotse Jenoside 800 bakaba baravuwe ku munsi wa mbere. Mu bufasha bahawe harimo kuvurwa n’inzobere mu buvuzi bwo kubaga amagufwa, inzobere mu kuvura indwara z’imyanya ndangagitsina , ubuvuzi bw’indwara zo mu mutwe, ubuvuzi bw’indwra z’uruhu, n’izindi.

Iki cyumweru kizasozwa ku wa Kane, tariki ya 17 Ukuboza 2015, bikaba biteganyijwe ko nibura abarwayi 2000 bazahabwa ubufasha.

RDF yatangiye icyumweru cy’ubuvuzi mu Karere ka Kamonyi
Inzobere mu buvuzi bw'indwara zitandukanye, ziravura abarokotse Jenoside
Army Week Medical outreach izasozwa tariki ya 17 Ukuboza 2015, havuwe nibura abarwayi 2000

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages