Iki gihugu gituwe n’abarenga miliyoni 100 ni cyo cyazahajwe cyane n’iki cyorezo cyamaze gutangazwa n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima [OMS], nk’ikibazo gihangayikishije Isi.
Umuyobozi Mukuru wa OMS, Tedros Adhanom, yemeje ko inkingo zakozwe na Bavarian Nordic zigatangwa n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, zigomba kugera muri RDC kuri uyu wa Kane.
Imibare ya OMS igaragaza ko kuva uyu mwaka watangira, muri RDC hamaze kugaragara abantu barenga 17 500 banduye icyorezo cya Mpox mu gihe abandi 629 bahitanywe na cyo. Abana ni bo bibasirwa cyane.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!