00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mu Rwanda hatangijwe ubuvuzi bwo kubaga indwara y’igicuri

Yanditswe na Léonidas Muhire
Kuya 9 February 2026 saa 04:27
Yasuwe :

Mu Bitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK) hatangirijwe igikorwa cyo kubaga indwara y’igicuri bwa mbere mu Rwanda mu gihe cy’icyumweru mu rwego rwo gufasha abakeneye ubwo buvuzi boherezwaga mu Buhinde.

Ni igikorwa cyatangijwe kuri uyu wa Mbere tariki 9 Gashyantare 2026 gitangira habagwa umurwayi wa mbere.

Uwabazwe ni umugore ufite imyaka 39 wari umaranye igicuri imyaka 15 afata imiti.

Yabazwe n’itsinda ry’abaganga bo muri CHUK bafatanyije n’abanyamahanga bari mu Rwanda ngo batange uwo musanzu.

Ubusanzwe indwara y’igicuri mu Rwanda yavurishwaga imiti gusa kuko ubushobozi bwo kuyibaga butari buhari. Ni mu gihe abarwayi bakeneye kubagwa bari bahari kuko habagaho uwo imiti inyuranye yageragezwaga ariko ntigire icyo imufasha.

Abaganga basobanura igicuri nk’imikorere irenze igipimo gikenewe cy’ubwonko bituma umubiri ugaragaza ibimenyetso bivuga ko ubwonko bwakoze ku kigero kiri hejuru kirenze icyari gikenewe.

Uyifite arangwa n’uruhurirane rw’ibimenyetso umuntu agira birimo guta ubwenge, akikubita hasi inshuro nyinshi akiruma igice cy’ururimi, kugagara kw’igice runaka no kwirekuriraho umwanda nk’inkari n’umusarani bitewe na cya gice kirimo ikibazo.

Abaganga babaze uwo murwayi wa mbere mu Rwanda bakuyeho igufa riba ritwikiriye ubwonko noneho babugeraho batangira kuvura ahari ikibazo. Gusa habaho n’ubundi buryo bwo kubaga ukirwaye butari ubwo.

Umuganga w’inzobere mu kubaga ubwonko uri Banyarwanda babaze uwo murwayi, Dr. Inyange Musoni Sylvie yasobanuye ubwoko bw’igicuri uwo murwayi yari afite ndetse n’ubuvuzi yakorewe.

Yagize ati “Yari afite igicuri kiri ku ruhande rw’ibumoso rw’ubwonko. Ubuvuzi yakorewe ni ugukuraho agace gato k’ubwonko aho imashini ya ‘MRI’ yerekenye ko hafite ikibazo kuko ari ho icyo gicuri gikomokamo.”

Dr. Inyange yongeraho ko uwo murwayi yari amaze igihe ahabwa ariko byararenze uko yituraga hasi inshuro ebyiri mu cyumweru ku buryo byari byaranamuteye ihungabana ku buryo atabashaga no kurya.

Ni mu gihe ubwo buvuzi yakorewe butanga amahirwe angana na 85% yo gukira ku buryo indi miti igenda igabanywa akaba yanayihagarika burundu.

Uwo muganga yavuze ko iyo ari intambwe ikomeye mu kuvura igicuri mu Rwanda kuko hari hari abarwayi batabashaga gufashwa kuko imiti isanzwe yabaga idashobora kubavura kandi no kujya mu mahanga bikaba bigorana.

Ati “Ni ibintu bikomeye kuko hari uwo mutwaro w’Abanyarwanda bakirwaye batabonaga ubu buvuzi ndetse no kutugana nta cyo twari bubafashe uretse gukomeza kubongera imiti. Byari ikibazo ku mpande zose harimo twe, umurwayi, umuryango cyane cyane mu bukungu ndetse no ku Gihugu muri rusange.”

Mukarugwiza Alivera waje ari umurwaza w’uwakorewe ‘operation’ yavuze ko umwana we yafashwe n’igicuri ubwo yigaga mu wa Gatandatu w’amashuri abanza babanza kumuvuza ibindi byose batekerezaga ariko biranga mu myaka 15 yose.

Yavuze ko baje kugeraho bamenya icyo arwaye atangira imiti y’igicuri kwitura hasi biragabanyuka ariko ntiyakira ndetse ntiborohewe no guhora baza kumuvuza i Kigali bavuye i Rwamagana batuye.

Uwo mubyeyi yishimiye cyane ko ubuvuzi ku mwana we bwabonetse abinyujije mu gushima Imana n’Igihugu.

Abaganga bo muri CHUK bafatanyije n'abo mu mahanga kubaha indwara y'igicuri
Umuganga w’inzobere mu kubaga ubwonko uri Banyarwanda babaze uwo murwayi, Dr. Inyange Musoni Sylvie yavuze ko ari intambwe ikomeye ku gihugu
Umurwaza w'uwakorewe 'operation' yishimiye ko ubuvuzi bwatangiwe mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages