00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minisante yemeje ko iminsi yo gukurikirana abahuye n’abanduye Marburg yarangiye

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 16 November 2024 saa 09:07
Yasuwe :

Minisiteri y’Ubuzima (Minisante) yatangaje ko iminsi yo gukurikirana abahuye n’abanduye indwara ya Marburg yarangiye.

Ubwandu bwa mbere bwa Marburg bwabonetse mu Rwanda tariki ya 27 Nzeri 2024, bwibasira ahanini abaganga bita ku ndebe. Muri rusange handuye abantu 66, hakira 51, abandi 15 barapfuye.

Minisante kuri uyu wa 15 Ugushyingo yatangaje ko hashize iminsi 14 nta murwayi mushya w’iki cyorezo uboneka mu Rwanda, n’iminsi umunani umurwayi wa nyuma asezerewe mu bitaro.

Iyi Minisiteri yasobanuye ko ibitaro byavuraga abarwayi ba Marburg byafunze kandi ko “abantu bahuye n’abarwayi barangije iminsi yabo yo gukurikiranwa.” Icyakora “ibikorwa byo gukaza ubwirinzi birakomeje, mu gihe abakize na bo bakomeje gukurikiranwa n’abaganga.”

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Nsanzimana Sabin, yatangaje ko icyorezo cya Marburg mu Rwanda cyarangiye, ariko inzego z’ubuzima zizakomeza gukurikirana uducurama twabaye intandaro y’ubu bwandu.

Ubushakashatsi bwagaragaje ko uducurama twateye ubu bwandu mu Rwanda twari mu kirombe cy’amabuye y’agaciro hafi y’Umujyi wa Kigali. Minisitiri Nsanzimana yatangaje ko ibikorwa byo kudukurikirana bizakomereza no mu bundi buvumo.

Yagize ati “Ibikorwa byacu byo gukurikirana twabyaguriye no mu bundi buvumo, hirya no hino mu gihugu ndetse turi gukurikirana utu ducurama hakoreshejwe ikoranabuhanga ritandukanye.”

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Ubuzima, OMS, ryasobanuye ko kugira ngo byemezwe ko iki cyorezo kitakiri mu Rwanda, hazabarwa iminsi 42 uhereye ku wo umurwayi wa nyuma yasezerewe.

Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima, RBC, kuri uyu wa 16 Ugushyingo 2024 kigaragaza ko hasigaye iminsi 33 kugira ngo byemezwe bidasubirwaho ko Marburg itakiri mu Rwanda.

Minisante yasobanuye ko abakize Marburg bakomeje gukurikiranwa n'abaganga
Minisitiri Nsanzimana Sabin yasobanuye ko ibikorwa byo gukurikirana uducurama mu buvumo butandukanye bikomeje

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .