00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kwigunga biganisha kuri ’Stroke’- Ubushakashatsi

Yanditswe na Rachel Muramira
Kuya 10 July 2024 saa 08:25
Yasuwe :

Ubushakashatsi bwagaragaje ko indwara ya ‘Stroke’ itera guturika kw’imitsi y’ubwonko yiganje mu bantu bamara igihe kinini bihugiyeho, cyangwa abafite ingeso wo kwigunga kubera impamvu zitandukanye.

Ubu bushakashatsi bwemejwe nyuma yuko mu myaka ine abagaragayeho kwigunga no kumara igihe bihugiyeho, basanganywe ibyago bingana na 56% byo kurwara stroke itera guturika kw’imitsi y’ubwonko.

Abashakashatsi bo muri Health and Retirement Study bagenzuye ibyavuye mu bushakashatsi bwakozwe mu 2006 kugeza mu 2018 batangaza ko abakoreweho isuzumwa ari nabo basanze bashobora kwibasirwa byihuse.

Abantu 8936 bakoreweho ubushakashatsi bafite imyaka 50 kuzamura, basanzwe nta Stroke bigeze barwara hagendewe ku bibazo babajijwe byagenzuwe na Revised UCLA Loniless Scale.

Umushakashatsi akaba n’umuhanga mu bumenyi bw’imibereho n’imyitwarire mu ishuri ry’ubuzima rya Havard T.H Chan i Boston, Yenee Soh Scd yavuze stroke yaterwa n’uburyo butatu aribwo burimo imyitwarire bwite, imibanire y’abantu, ndetse n’imyumvire.

Inzobere mu kubaga umutima akaba n’umuyobozi mukuru w’ubuzima n’uburezi bw’abaturage muri Piedmont Healthcare Corporation i Atlanta, Jayne Morgan, utaragize uruhare muri ubwo bushakashatsi yavuze ko, imitsi y’ubwonko yaturika cyangwa ikangirika bitewe n’indwara zirimo umuvuduko w’amaraso, n’izindi zibangamira ubuzima bwo mu mutwe.

Morgan yagize ati "Umuco wo kwiheza mu bikorwa birimo kugorora ingingo z’umubiri, kwimenyereza ibiryo by’inganda, kubatwa n’inzoga n’itabi, kudasinzira ku gihe n’ibindi, biri mu byangiriza ubwonko bwa muntu.”

Avuga ko kuba uri wenyine gusa bitakwangiza ubwonko cyangwa bitere stroke, ahubwo ko biterwa n’ibindi bitandukanye bishobora no guterwa no kujya kure y’abandi nko kutiyitaho.

Ibyo wamenya ku kwigunga

Kwigunga ni uburibwe bwo kumva uri wenyine nk’uko Morgan abitangaza. Igitangaje ni uko abigunze bavuga ko bari bonyine kandi bakikijwe n’umubare w’abantu batabarika.

Ubushakashatsi ariko butandukanya ubwigunge n’irungu. Morgan atangaza ko, ubwigunge buri gutera benshi kwangirika k’ubwonko bwiganje mu bafite imyaka 18 kugeza 22, ndetse bakaba mu bafite ibyago byinshi byo kugira agahinda gakabije, kudatuza mu no kumva bafite irungu.

Ubushakashatsi bwakozwe na United States Preventive Task Force bwemeje ko, kwigunga igihe kirekire byongera ibyago byo kurwara Stroke hagendewe ku barwayi basuzumwe agahinda gakabije, kwigunga ndetse no kwiheza.

Contended Ni yagize ati “Ushobora guhitamo kuba wenyine bitewe n’ibiguha imbaraga cyangwa bitewe n’uko wasobanukiwe icyiza kuri wowe. Abantu benshi bahitamo kwibera bonyine kandi bagashobora kwiyitaho ntibagire aho bahurira no kwangirika kw’imitsi y’ubwonko.”

Yeene Soh, Scd we asanga ari “byiza gusobanukirwa impamvu zatuma benshi bagerwaho n’ubwigunge buganisha kuri iyi ndwara ndetse no kuba hafi y’abantu bagezweho n’ubu bwigunge, biyumva nkaho bari bonyine mbere yo kurwara izindi ndwara”.

Abahanga mu mibanire batanga inama yo kubanza kureba niba ibyo bikorwa byo kumara igihe kirekire bihugiyeho nta ngaruka bibagiraho, mu gihe zihari kandi kubyikuramo bigoye bakagana muganga.

Ubushakashatsi bwagaragaje ko abantu bamara igihe kirekire bigunze bahorana ibyago byo kurwara stroke

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .