Iyi mibare yatangajwe n’umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Kayitesi Alice, kuri uyu wa 22 Werurwe ubwo yahaga ikaze abitabiriye umunsi mpuzamahanga wo kurwanya igituntu wabereye mu Murenge wa Rukoma.
Umunsi mpuzamahanga wo kurwanya igituntu uyu mwaka wahawe insanganyamatsiko igira iti "Igihe kirageze isuzumishe igituntu, kiravurwa kigakira."
Kayitesi yavuze ko ku bufatanye n’abajyanama b’ubuzima, abasanganywe igituntu bavuwe bose ubu bakize.
Muri abo bakisuzumishije, Kayitesi yavuze ko 36.3% bangana na 4124 bakisuzumishije bigizwemo uruhare n’abajyanama b’ubuzima barimo 83 bagisanganye ariko ko bose bavuwe bagakira.
Ati “Uruhare rw’abajyanama b’ubuzima mu kuzana abantu kwisuzumisha igituntu rungana na 36.3% tukaba tuboneyeho gushimira abajyanama b’ubuzima ku buryo badufasha atari mu kurwanya igituntu gusa ari no mu bundi bukangurambaga butandukanye muri gahunda z’ubuzima.”
Umujyanama w’ubuzima wo mu Murenge wa Nyamiyaga mu Karere ka Kamonyi witwa Muhorakeye José yavuze ko “Tugerageze gushishikariza abaturage kwisuzumisha igituntu, ugifite agatangira imiti kandi tukamukirikirana kugeza ayimaze kuko ni indwara ivurwa igakira.”
Abajyanama b’ubuzima 13 bahize abandi mu bikorwa byo kurwanya igituntu bashimiwe, bahabwa amagare azajya abafasha mu kazi kabo ka buri munshi.
Umuyobozi w’ishami rishinzwe kurwanya igituntu n’indwara zandurira mu myanya y’ubuhumekero mu kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC), Dr. Migambi Patrick, yasabye ko umuntu wese ufite inkorora irengeje ibyumweru bibiri agomba kwihutira kwisuzumisha ku kigo nderabuzima kimwegereye.
Akarere ka Kamonyi gafite ibitaro bya Rukoma bifite ubushobozi bwo gusuzuma no kuvura igituntu, ibigo nderabuzima 13 birimo bitanu bisuzuma bikanapima indwara y’igituntu, ibindi bifite ubwo kugisuzuma no gutanga imiti yacyo gusa.
Mu 2018 OMS yatangaje ko abanyarwanda 57 ku bihumbi 100, (hafi 6900) bari barwaye igituntu mu gihe umwaka wawubanjirije bari 64 ku bihumbi 100 (7 680).
Mu myaka itanu ishize, abakirwaye bagabanutseho nibura 8% buri mwaka. Icyo gihe abanyarwanda bishwe n’igituntu bari 4,9 ku bihumbi 100 (hafi 580) mu gihe umwaka wawubanjirije bari 6,2 ku bihumbi 100 (hafi 740).
Minisiteri y’Ubuzima (Minisante) igaragaza ko mu mwaka ushize, hari abarwaye igituntu 5755 mu gihe OMS yagaragaje ko hari 6 900. Bivuze ko hari umubare w’abanyarwanda Minisante itabasha kumenya bitewe n’impamvu zitandukanye zirimo kutisuzumisha.
Amafoto: Rugema Andre/RBC



















TANGA IGITEKEREZO