Mu gihe ibibazo by’amaso bikomeje kwiyongera ku Isi, bivugwa ko bishobora guhombya Isi hafi miliyari 173$ ku mwaka mu gihe bitaba bivuwe.
Ikigo gitanga ubuvuzi bw’amaso cyitwa Rohto Pharmaceutical kimaze imyaka irenga 100 gitanga izo serivisi. Cyatangiye gukora mu 1909. Cyatangaje ko mu 2020, nibura abantu barenga miliyari 1,1 ku Isi bari bafite uburwayi bw’amaso butigeze buvurwa, ko uko ibintu bimeze ubu, uyu mubare ushobora kuzaba wageze kuri miliyari 1,8 mu 2050.
Imwe mu mpamvu iri gutuma ubwiyongere bw’amaso bukaza umurego, ni ibintu abantu bakora bifashishije ikoranabuhanga.
Bivugwa ko abantu benshi bakuze bafite ibibazo byo kugira amaso atukuye, batangiye kugira ibibazo byo kubona ibicyezicyezi no kubabara umutwe iyo bari ku bikoresho by’ikoranabuhanga umwanya munini.
Ni mu gihe abana bo, abarwaye myopia bikubye inshuro eshatu mu myaka 30 ishize. Umwana umwe muri batatu ku Isi, ubu afite ikibazo cyo kutabona, gituma imyigire ye igira ibibazo.
Ubushakashatsi buvuga ko ku Isi hari abantu bakuze barenga miliyoni 200 bafite ibibazo byo kutabona kubera uburwayi bwafashe igice cy’ijisho cyitwa macula gifasha umuntu kureba.
Ubu Rohto iri mu bushakashatsi bwo kureba ubundi buryo bwafasha mu kuvura ibibazo by’amaso hifashishijwe ahanini ikoranabuhanga rigezwe, rigenzura uburyo ijisho ry’umuntu ryikaraga, uko umuntu utangiye kugira uburwayi yafashwa akongera akabona neza n’ibindi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!