00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyo wamenya kuri Sabin Vaccine Institute, ikigo cyatabaye u Rwanda mu bihe bikomeye bya Marburg

Yanditswe na Igizeneza Jean Désiré
Kuya 28 December 2024 saa 08:56
Yasuwe :

Benshi baketse ko Abanyarwanda bagiye gusubira mu bihe nka bimwe byaranze Covid-19, batangira guhinda umushyitsi, mbese ukabona ko mu gihugu hacitse igikuba.

Byari bifite ishingiro kuko Marburg iri mu ndwara zica vuba ku kigero gikabakaba 90%, bivuze ko uwayanduye aba afite amahirwe ya 10% yo kuyikira.

Ku wa 27 Nzeri 2024 ni bwo Marburg yageze mu Rwanda. Icyakora igihugu nticyakangwa n’uko ari indwara ikomeye, gikora hasi kubura hejuru mu guhangana na cyo, iratsindwa ndetse uduhigo turandikwa.

Marburg byatangajwe ko yaranduwe burundu mu Rwanda, yafashe abantu 66 aho muri bo 80% bari abaganga biganjemo abavura indembe n’abaforomo. Yahitanye 15 na ho 49 barayikize.

U Rwanda rwakoze uko rushoboye ku bufatanye n’abafatanyabikorwa ku buryo rwageze n’aho ruca agahigo kataciwe n’ikindi gihugu cyose muri Afurika.

Ku wa 20 Ukwakira 2024 ni bwo Minisante yatangaje ko abarwayi babiri ba Marburg bari bashyizwe ku mashini zibongerera umwuka bazikuweho amahoro biba ubwa mbere bibaye muri Afurika.

Kiyongereye ku kandi ko kurandura Marburg, cya kigero cya 90% yicaga abayirwaye kigera kuri 22,7%.

Byagizwemo uruhare no kugira laboratwari zigezweho ndetse ziteguye, uburyo bugezweho bwo gutahura abanduye n’ubwo kugenzura icyorezo butanga amakuru y’ako kanya, ubuyobozi buha agaciro abaturage, ubufatanye n’ibindi.

Marburg ikigera mu Rwanda hagati yo ku wa 23-29 Nzeri 2024 hari hamaze kuboneka abarwayi ba Marburg 26, kuva ku wa 30 Nzeri-06 Ukwakira habonetse 24, hagati yo ku wa 07-13 Ukwakira 2024 bari 12.

Kuko u Rwanda rwari rwakajije ingamba no mu gukumira ikwirakwira ry’icyo cyorezo mu cyumweru cyakurikiyeho habonetse umwe, mu kindi haboneka babiri mu gihe mu minsi ya nyuma ya Ukwakira ni ukuvuga kuwa 28-31 Ukwakira 2024 uwabonetse yari umwe.

Muri 66 banduye Marburg, 49 bari abakozi bo kwa muganga.

Sabin Vaccine Institute, yaratabajwe ntiyasigana ku ikotaniro

Iyo icyorezo cyateye igihugu, noneho nka Marburg yica vuba, biba bisaba ingamba nyinshi no gufatanya n’abafatanyabikorwa b’imbere no hanze y’igihugu.

Nubwo uyu munsi nta nkingo za Marburg zemewe zihari, hari iziri gukorwaho ubushakashatsi kugira ngo zibe zakwifashishwa n’ahandi ndetse zigeze ahashimishije.

Muri izo harimo n’urukingo ruzwi nka ‘cAd3-Marburg vaccine’ rugeze kure rugeragezwa na Sabin Vaccine Institute yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ni ikigo gifite abafatanyabikorwa barenga 200, ikagira abahanga mu by’inkingo 4000, igakorera ubushakashatsi mu bihugu 157.

Bikimara kumenyekana ko Marburg yageze mu Rwanda, rwahise rukorana byihuse na Sabin Vaccine Institute.

Icyo gihe hari ku wa 26 Nzeri 2024. Impande zombi zagiranye ibiganiro by’uko zafatanya mu guhangana n’iyi ndwara.

Minisitiri w'Ubuzima, Sabin Nsanzimana, mu minsi ishize yatangaje ko umuntu wa mbere yanduye Marburg iturutse mu gacurama

Bidatinze Sabin Vaccine Institute yahise ikorana na RBC n’abo mu Ihuriro rishinzwe ibijyanye no kwitegura ibyorezo bishobora gutera n’uko byahashywa.

Hahise hashyirwaho itsinda ryagombaga gukurikirana icyo cyorezo cyari giteje ikibazo ku Rwanda.

Iryo tsinda ryakoraga inama hafi ya buri munsi harebwa icyakorwa, bidatinze hanzurwa ko hakoreshwa urukingo rwa Marburg rwakozwe na Sabin rwari rugeze ku cyiciro cya kabiri cy’igeragezwa.

Byemejwe ko rugomba gukoreshwa mu Rwanda, rwari rwarageragerejwe muri Uganda na Kenya.

Mu minsi icyenda gusa dose 700 z’izo nkingo zageze i Kigali ndetse umunsi wakurikiyeho zitangira gutangwa.

Mu cyumweru cyakurikiyeho hatanzwe izindi doze 1000, bituma hatangwa byibuze doze 1700 mu buryo bwo gukingira ariko no kugerageza ubushobozi bw’izo nkingo kuko zari zikiri mu bushakashatsi.

Uru rukingo rwatanzwe muri gahunda ya mbere yo kugerageza ya RBC yiswe ‘RBC-001 Part A’, rwatangirijwe ku bantu bari hejuru y’imyaka 18 no hejuru yayo bari mu bice byagaragayemo Marburg.

Rwahawe abari bafite ibyago byinshi byo kwandura, abakozi bo kwa muganga n’abandi. Bahawe urukingo rutangwa muri doze imwe.

Nyuma mu Ugushyingo 2024 iki kigo cyohereje izindi nkingo 1000, zagombaga gutangwa mu cyiciro cya kabiri cya gahunda yo kugerageza urwo rukingo izwi nka ‘RBC-001 Part B’

Yari igamije gukingira abantu 1000 na bo bari bafite ibyago byo kwandura cyane abakora mu birombe by’amabuye y’agaciro cyane ko ari ho uducurama twanduje abantu Marburg twasanzwe.

Bagombaga kuruhabwa mu byiciro bibiri. Icya mbere kikaruhabwa ako kanya, ikindi kikazaruhabwa mu minsi 21 ingana n’igihe bitwara ngo uwanduye Marburg agaragaze ibimenyetso.

Hashakwaga kureba uko urwo rukingo rwafasha mu gihe rutanzwe kare cyangwa abantu bakererewe.

Icyakora izo nkingo ntabwo zatanzwe kuko imibare y’abandura yari yatangiye kugabanyuka, bibonwa ko ubwo bushakashatsi butashyirwa mu bikorwa nk’uko byari byapanzwe.

Mu busanzwe iyo hari kugeragezwa urukingo haba hari ibice bibiri, kimwe kigizwe n’abahabwa urukingo rwa nyarwo n’abahabwa undi muti ujya gusa n’uri kugeragezwa ibizwi nka ‘placebo’ kugira ngo hagenzurwe ko urukingo ruri kugenzurwa rukora neza.

Mu guhangana na Marburg ho hakozwe ibizwi nka ‘single-arm trial protocol’ aho abantu bose bahabwa urukingo ruri kugeragezwa.

Impamvu byakozwe ni uko abakora kwa muganga bari bari kugirwaho ingaruka na Marburg cyane biteye ubwoba.

U Rwanda rwarabisesenguye rufata umwanzuro wo kwitabaza uburyo bwa mbere bwo guha abantu bose urukingo rwa nyarwo, rukageragezwa ariko nunatanga ubutabazi bwihuse.

Hakingiwe kandi abandi bantu byakekwaga ko bahuye n’abari bagaragaweho Marburg mu minsi 21, bose bahabwa urukingo rwa Sabin.

Marburg yahitanye abantu 15 mu Rwanda

Imikorere y’ukukingo n’uburyo bwizewe

Uru rukingo rwa Marburg rugeze mu byiciro bya nyuma rugeragezwa, rwakorewe kubakira abaruhawe ubushobozi bw’umubiri ku buryo wiyubakamo ubudahangarwa burwanya ya virusi ya Marburg mu gihe yayanduye.

Rwifashisha indi virusi itangiza umubiri, hanyuma igaha amabwiriza umubiri ajyanye no gukora ‘protéine’, za virusi ya nyayo ya Marburg, ubundi zigafasha abasirikare b’umubiri gutahura virusi ya nyayo no kuyirwanya mu gihe yageze mu mubiri.

Nubwo rukiri mu igeragezwa, rumaze gutanga icyizere ko ruzafasha mu guhangana n’iyi ndwara yica mu gihe gito umuntu ayanduye.

Mu igeragezwa ryakozwe mbere, abarigizemo uruhare uko ari 56, imibiri yabo yaremye ubwirinzi buhangana na Marburg mu byumweru bibiri.

Byagaragaye kandi ko ubwirinzi bw’inyamaswa 150 zitandukanye zakoreweho ubwo bushakashatsi, bwazamutse ndetse bufite ubushobozi bwo guhanga n’indwara.

Ku bijyanye n’ibyibazwa ko niba urukingo rwa Sabin Vaccine Institute rwakoreshwa no ku bana, iki kigo kigaragaza igaragaza ko bijyanye n’uko ubushakashatsi bwakorewe ku bafite imyaka 18 no hejuru yayo, nta gahunda y’ako kanya ihari yo kirugeragereza ku bana.

Iki kigo kinagaragaza ko cAd3-Marburg ari urukingo rwizewe nk’uko byagaragajwe ku bantu n’inyamaswa byakoreweho ubushakashatsi.

Sabin Vaccine Institute ivuga iri gukora irindi gerageza ry’icyiciro cya kabiri na none riri kubera muri Uganda na Kenya, ndetse ko ibizavamo bizatangazwa mu 2025.

Iki kigo kivuga ko mu 2025 giteganya kugerageza uru rukingo ku rwego rwa kabiri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Kigaragaza ubushobozi bw’u Rwanda bwo guhangana n’ibibazo bibangamiye ubuzima bw’Abanyarwanda.

U Rwanda rwakoresheje uburyo bwo kuburira abantu bikozwe kare, gukoresha ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano mu kugenzura uburyo icyorezo gikwirakwira mu bantu, rwongera ibitaro bifashirizwamo abarwayi no guhugura abajyanama b’ubuzima kwita ku cyorezo cyadutse bitabashyira mu kaga.

Kubera ko Marburg yageze mu muntu wo mu Rwanda ivuye mu gacurama, zimwe mu ngamba zikomeye rwashyizeho zirimo gukurikirana ibirombe byagaragayemo uducurama kugira ngo tutazongera guhura n’abantu ngo tubanduze indwara.

Harimo gupima impagararizi z’utwo ducurama, gupima zimwe mu nyamaswa nk’indyamizi, inyamaswa zitungwa n’udusimba nk’ibisiga.

Harimo kandi kwiga neza imibereho y’uducurama n’ingendo dukora, gukoresha GPS kugira ngo harebwe ingendo zatwo no kimenya uko twororoka.

Ibyo bizajyana no kugenzura mu baturage, gushyiraho amavuriro mato ku birombe by’amabuye y’agaciro n’ibindi bice biteje ikibazo.

Harimo guteza imbere ubuvuzi n’amabwiriza yo kwirinda ku bakora mu birombe, cyane cyane 50 byasanzwemo uducurama dufite Marburg n’ibindi.

Mu minsi ishize u Rwanda na OMS byatangaje ko Marburg yacitse mu gihugu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .