Abantu barenga miliyoni 350 barwaye indwara y’agahinda gakabije ku isi, mu gihe mu Rwanda ubushakashatsi bwo mu 2009 bwagaragaje ko abagera kuri 26.1% bafite ihungabana, muri bo abasaga 53.93% bakaba barwaye agahinda gakabije.
Ku barwaye iyi ndwara hari ibigirwa ubwiru bukomeye nk’uko umuhanga mu bijyanye n’indwara zo mu mutwe, Fiona Thomas, yabikomojeho.
Mu nyandiko yanyujije Metro dukesha iyi nkuru agaragaza ko hari ikiganiro yagiranye n’abaganga bazobereye mu kuvura indwara zo mu mutwe, agahabwa inama zo guhangana n’agahinda gakabije, nyamara nta wamuhishuriye ibyo akwiye kwitwararika buri munsi.
1. Ibinini bigabanya agahinda gakabije bigira ingufu nyinshi
Fiona wigeze kwibasirwa n’iyi ndwara yagaragaje ko kwisuzuma buri munsi, bitamwerekaga impinduka z’imiti yafataga.
Nyuma y’igihe gito avuye kwa muganga, yatangiye gutakaza imbaraga, kuruka, akagira isereri, guhondobera buri kanya, kugira uburakari, guhorana umunaniro no kurota avuga mu ijoro. Ibi byamubagaho biturutse ku binini yari yahawe ariko yaje koroherwa nyuma yo kugerageza ibinini by’ubundi bwoko bugera kuri bubiri, umubiri we urabimenyera.
2.Iyi ndwara izahaza umubiri
Agahinda gakabije ni indwara ikamura ingufu z’umubiri kugeza n’aho umuntu aba atagishoboye kujya mu kazi. Abenshi bakunze guhora basinziriye by’igihe kirekire ndetse banakanguka bakamera nk’abatageze ku ndunduro yo gusoza ibitotsi.
Fiona yatanze ubuhamya bw’uburyo ayirwaye yaribwaga amagufwa, ababara umutwe ndetse igihe kigeze imihango irahagarara n’ibilo bitangira gukendera.
3. Kwiyumvisha ko iyi ndwara bitoroshye kuyikira
Abantu benshi bakunda gutanga ihumure ku barwaye agahinda gakabije ko bagiye kumera neza, kandi ko bagomba gufata inshingano z’uburwayi gusa uyifite ntapfa kuyikira.
Uyifite akenera inshuti n’umuryango kugira ngo bamwiteho, bamuganirize, bamenye niba yafashe imiti uko bikwiye, bakamushyiraho n’igitsure ngo yubahirize gahunda za muganga.
4. Uburakari ntibusigana n’agahinda gakabije
Agahinda gakabije ni indwara idakunze gusigana n’uburakari. Abenshi mu bayifite bakunze gusanganwa uburakari. Inyigo zakozwe zagaragaje ko abarwayi bafite agahinda gakabije bari hagati ya 60 na 70% baba banafite uburakari.
5. Inshuti zawe ziragutererana zikakujya kure
Umurwayi w’agahinda gakabije hari igihe kigera inshuti ze zigatangira kumuhunga, agasigara yiyitaho ku giti cye. Akenshi usanga mu gihe azikeneye azihamagara kuko biba bigoye kuba zakwibiriza zikamusanga.
Indwara y’agahinda gakabije ishobora gutuma umuntu yiyahura mu gihe ititaweho ngo ikurikiranwe. Ubwiyahuzi buza ku mwanya wa kabiri mu mpamvu zitera impfu nyinshi ku isi aho abantu bagera ku bihumbi 800 biyahura buri mwaka. Nibura 90% by’abiyahura baba bafite indwara zo mu mutwe; muri bo 60% baba bafite agahinda gakabije.



















TANGA IGITEKEREZO