00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hawai : Hadutse agakoko gafite ubukana buruta ubwa SIDA

Yanditswe na

Jean Claude Ntawitonda

Kuya 10 May 2013 saa 04:22
Yasuwe :

Agakoko H041 ni ubwoko bwa kabiri bw’imitezi (gonorrhée) bwandurira mu mibonano mpuzabitsina, abashakashatsi bavuga ko bufite ubukana kurusha indwara itagira umuti n’urukingo ya SIDA.
Amakuru dukesha Atlantico.fr atangaza ko vuba aha, H041 yavumbuwe mu birwa bya Hawaï byo mu nyanja ya Pasifika nyuma y’uko mu mwaka w’2011 kari kabonetse mu Buyapani.
Imitezi ni indwara izwi cyane yandurira mu mibonano mpuzabitsina igaragazwa n’uburyaryate, no kunyara amashyira, bishobora kuviramo abagore (…)

Agakoko H041 ni ubwoko bwa kabiri bw’imitezi (gonorrhée) bwandurira mu mibonano mpuzabitsina, abashakashatsi bavuga ko bufite ubukana kurusha indwara itagira umuti n’urukingo ya SIDA.

Amakuru dukesha Atlantico.fr atangaza ko vuba aha, H041 yavumbuwe mu birwa bya Hawaï byo mu nyanja ya Pasifika nyuma y’uko mu mwaka w’2011 kari kabonetse mu Buyapani.

Imitezi ni indwara izwi cyane yandurira mu mibonano mpuzabitsina igaragazwa n’uburyaryate, no kunyara amashyira, bishobora kuviramo abagore gutwitira inyuma ya nyababyeyi no gutera ubugumba ku bagore n’abagabo.

Hagendewe ku ngero ebyiri zimaze kuboneka kuva mu mwaka wa 2011, abayobozi bashinzwe iby’ubuzima ku mugabane w’Amerika batangiye kuburira abaturage ngo birinde ako gakoko kuko ari kabi cyane, kakaba nako kandurira mu mibonano mpuzabitsina idakingiye.

Abashakashatsi bakommeje guhangayikishwa n’ikwirakwira rya H04 kuko idakangwa n’imiti kandi ishobora gukwira mu bantu vuba kurusha virusi itera SIDA.

Kugeza ubu nta muntu uragaragara ko yishwe n’aka gakoko gakunda kuririra ahanini ku mitezi indwara ya kabiri yandurira mu mibonano mpuzabitsina izwi cyane nyuma ya SIDA.

Imitezi iravurwa igakira, ariko nk’uko bitangazwa na Dr. Alan Christianson wo muri USA, iyo umuntu yongeyeho guhita afatwa na H041 kandi yo ngo ikica vuba.

Leta Zunze Ubumwe z’ Amerika zikomeje ubushakashatsi bugambiriye kubona umuti ushobora guhashya ubu bwoko bwa kabiri bw’imitezi burakomeje.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages