Imidido ni indwara ibarizwa mu cyiciro cy’izititabwaho uko bikwiye [NTDs], iterwa n’uruhurirane rw’imiterere y’umubiri w’umuntu n’ubutaka, igafata abantu bakunze kugendesha ibirenge baba mu bice by’ahantu ubutaka buyitera bwiganje.
Kugira ngo umuntu arware iyi ndwara ni uko mu miterere y’umubiri we aba ashobora kuyandura, kugendesha ibirenge ku butaka bwiganjemo imyunyu ngugu ya Silcon na Quartz igasatura umubiri ikinjiramo ikangiza imwe mu mitsi ijyana amatembabuzi, bigatuma atabona aho asohokera, bigatuma amaguru abyimba.
Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC, igaragaza ko muri abo barwayi babonetse icyo gihe, 1.311 ari bo bonyine babashije kwitabwaho baravurwa. Mu Rwanda hari amavuriro 13 atangirwamo ubuvuzi bwihariye bw’yi ndwara.
Ibi bivuze ko hagendewe ku mibare yo mu myaka irindwi ishize, hakiri abantu 4.689 barwaye imidido bataritabwaho. Iyi ni imibare ishobora kuba yarazamutse kuko hashize igihe kinini kandi iyi ndwara ikaba ifata igihe gishobora kurenga imyaka 10 kugira ngo yigaragaze.
Ku wa 23 Mutarama 2025, ubwo hasozwaga inama mpuzamahanga yiga ku ndwara zititaweho uko bikwiye [NTDs], Umuyobozi w’agateganyo w’Ishami ryo kurwanya izi ndwara muri RBC, Nshimiyimana Ladislas, yavuze ko hagikenewe amikoro kugira ngo n’abasigaye bavurwe.
Ati “Turacyakeneye izindi mbaraga kugira ngo abarwayi bose bavurwe. Hakenewe inkunga y’amafaranga yo kwagurira ibikorwa mu yandi mavuriro, no guhugura abaganga kuko ababavura babanza guhugurwa,”
“Intego ni uko ubu burwayi bwajya mu bundi buvuzi, bugakomeza bugatangwa nk’uko ubundi bwose butangwa iyo umuntu yagiye kwa muganga.”
Nshimiyimana yavuze ko ku mavuriro 13 ahari ubu atangirwamo serivisi zo kuvura imidido, bateganya kongeraho arindwi muri uyu mwaka, kugira ngo izi serivisi zirusheho kugezwa hose mu gihugu.
Umwaka ushize Leta y’u Rwanda yatanze asaga miliyoni 30 Frw yo gufasha mu buvuzi bw’indwara y’imidido.
Bitarenze mu 2030 u Rwanda ruzaba rwaranduye burundu indwara icyenda zititabwaho uko bikwiye, nk’uko rwabyiyemeje mu 2022.
Ku rwego mpuzamahanga, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima [OMS], rigaragaza ko indwara zititaweho uko bikwiye ari 21.
Mu Rwanda by’umwihariko hasigaye izigera ku icyenda zirimo inzoka zo mu nda, imidido, igicuri, tenia, bilharziose, kurumwa n’inzoka, ibisazi by’imbwa, ubuheri n’ibibembe, rukaba rwararanduye burundu izirimo iy’umusinziro mu bantu iterwa n’isazi ya Tetse.
Kurandura izo ndwara ku rwego mpuzamahanga byemerejwe mu nama yahuje abakuru b’ibihugu na za Guverinoma bo mu muryango w’ibihugu bikoresha Icyongereza [CHOGM], mu Masezerano yiswe aya Kigali.






Amafoto: Nzayisingiza Fidèle
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!