00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Haranugwanugwa icyorezo cya kolera mu nkambi z’Abarundi muri Tanzania

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 6 December 2015 saa 04:31
Yasuwe :

Imvura y’amahindu ihangayikishije imiryango mpuzamahanga yita ku mpunzi muri Tanzania, ivuga ko imyuzure ishobora gushyira mu kaga ubuzima bw’impunzi z’Abarundi zirenga 110,000 ziri mu nkambi muri iki gihugu, mu gihe ibibazo bya polikiti bikomeza gutera byerekeza irudubi mu Burundi.

Indwara ya kolera na malariya zariyongereye mu nkambi y’ahitwa Nyarugusu, inkambi y’impunzi ya gatatu nini ku Isi. Kuva umuhindo watangira hagaragaye ingaruka zatewe na El Nino ndetse imiryango y’abaterankunga iri gushakisha inkunga muri Afurika y’u Burasirazuba.

Imiryango nterankunga irimo Oxfam, Save the Children na HelpAge International ivuga ko yakira buri munsi ibihumbi n’ibihumbi by’impunzi z’Abarundi kandi abenshi muri bo batuye mu bucucike bukabije kuva bahagera. Ibi bikomeje gutera ingaruka zikomeye nk’indwara zifata mu myanya y’ubuhumekero ndetse n’iziterwa n’amazi mabi.

Iyi miryango iratinya ko hakwaduka icyorezo cya kolera, nk’icyabaye muri Werurwe kigahitana abasaga 33 mu mpunzi z’Abarundi bari mu Burengerazuba bwa Tanzania. Impamvu ngo ni uko imivu y’imvura ituma imisarani isesa igatembera mu mahema atuwemo n’impunzi.

Muri Mata 2015 nibwo izi mpunzi zatangiye kwakirwa mu nkambi ya Nyarugusu icumbikiye impunzi 180,000 z’Abarundi n’Abanye-Congo, nyuma y’amakimbirane n’ubwicanyi byakurikiye itangazo rya Perezida w’u Burundi Pierre Nkurunziza avuga ko aziyamariza ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu muri manda abatavuga rumwe nawe bita iya gatatu.

Abarwayi mu nkambi bariyongera umunsi ku munsi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages