Ku wa 24 Ukwakira 2020 u Rwanda rwizihije umunsi ngarukamwaka wo kurwanya no kurandura Imbasa.
Ku rwego rw’Igihugu uyu munsi wizihijwe ku wa 23 Ukwakira, abanyamuryango b’Umuryango w’Abagiraneza wa Rotary Club mu Rwanda barushaho gukomeza ubukangurambaga mu kurwanya iyi ndwara.
Inzobere mu buvuzi n’abari mu ihuriro ryo kurwanya imbasa no gufasha ababaye, bagaragaza ko gukingira abana, ari bumwe mu buryo bwizewe bwo kuyihashya.
Dr Muyombano Antoine ushinzwe kurandura indwara y’Imbasa muri Rotary Club, yabwiye abanyamuryango ba Rotary ko mu myaka yashize Imbasa yari icyorezo mu Rwanda no ku Isi, yakunze kwibasira abana bari munsi y’imyaka itanu.
Yavuze ko gukingira abana mu bihugu bigomba gukomeza kugira ngo imbasa ihashywe burundu.
Yagize ati “Imbaraga zashyizwemo mu gukingira mu bihugu, bigomba gukomeza ndetse no gukingira abana bihoraho bigomba gushyirwamo imbaraga. Ibyo bigafasha mu kongera ubudahangarwa bw’umubiri bityo virusi y’imbasa ntishobore kugaruka ukundi.’’
Yakomeje ati “Dukeneye kandi kurinda abana mu buryo budasanzwe hakwirakwizwa inkingo z’imbasa ndetse hongerwa imbaraga mu buryo bw’ikoranabuhanga.’’
Mu Rwanda kuva mu 1993 nta mbasa ikiharangwa nubwo buri wese ahora ashishikarizwa gutanga umusanzu we mu kuyirinda by’umwihariko mu gukingiza abakiri bato. Mu myaka 30 ishize, abantu babiri gusa nibo bagaragaye barwaye imbasa.
Ingamba zirimo gukingira abana ku buntu n’ubukangurambaga butandukanye ni bimwe mu byatumye iyo ndwara icika mu Rwanda.
Ku Mugabane wa Afurika iboneka gake muri Nigeria na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, biturutse ku bibazo by’umutekano muke bituma abashinzwe kuyirwanya batabigeraho.
Indwara y’imbasa ni indwara yica ndetse ikanabatera ubumuga buhoraho. Gahunda yo kuyirwanya yatangiye ku Isi mu 1985 ndetse Rotary yashoye miliyari $2.1 muri urwo rugamba.
Abari bayirwaye bavuye ku bihumbi 350 bo mu bihugu 125 ku Isi hose mu 1988, ubu indwara y’imbasa yagabanutseho 99.9 %, ubu yiganje mu bihugu bihoramo intambara nka Afghanistan na Pakistan.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!