Tariki ya 27 Nzeri 2024 ni bwo abarwayi ba mbere ba Marburg babonetse mu Rwanda. Ikigo cya Amerika gishinzwe kurwanya no gukumira indwara, CDC, cyasabye abaturuka muri icyo gihugu “kwirinda ingendo zitari ngombwa mu Rwanda ruri kwibasirwa n’icyorezo cy’indwara ya Marburg kubera ko ubwandu bwavuzwe mu turere dutandukanye, kandi buri kwiyongera.”
Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS), Dr. Tedros Adhanom Ghebreyesus, ubwo aheruka mu Rwanda mu Ukwakira 2024, yagaragaje ko Amerika itari ikwiye gushyiraho izi ngamba kuko byagaragaraga ko nta byago bihari by’uko ubwandu bwa Marburg budashobora kurenga imipaka.
Yagize ati “OMS yamaganye icyemezo cyo guhagarika ingendo, zaba izo gutembera cyangwa iz’ubucuruzi kuko ntigikenewe ndetse cyabangamira ubukungu bw’u Rwanda.”
Dr. Kaseya, mu butumwa Africa CDC yashyize ku rubuga X kuri uyu wa 11 Ugushyingo 2024, yatangaje ko hari kuba ibiganiro na Amerika kugira ngo ikureho izi ngamba, ahamya ko ziri kubangamira ubukungu bw’u Rwanda.
Yagize ati “Turacyakorana na Leta ya Amerika kugira ngo ikureho iyi ngamba. Ubwo amatora arangiye, dutangire tuganire siyansi, dukureho izi ngamba kuki ziri kwangiza ubukungu bw’u Rwanda.”
Muri rusange abantu 66 banduye Marburg mu Rwanda, hakira 51, abandi 15 barapfa. Minisiteri y’Ubuzima tariki ya 8 Ugushyingo 2024 yatangaje ko abarwayi babiri bari basigaye mu bitaro bakize barataha, isobanura ko hakomeje ingamba zo gukumira iki cyorezo kugira ngo kitazagaruka.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!