00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bishobora guterwa na diabète: Ibitera umuntu guhorana inyota ikabije

Yanditswe na IGIHE
Kuya 23 July 2024 saa 04:41
Yasuwe :

‘Polydipsia’ ni uburwayi bwo guhorana inyota ikabije na nyuma yo kunywa ibinyobwa ucyeka ko byayikumara, ndetse abahanga mu by’ubuvuzi bagaragaza ko ishobora guterwa na diabète yo mu bwoko bwa mbere n’ubwa kabiri, indwara y’umwijima n’ibindi, bityo ko udakwiye kubikerensa ugomba kwisuzumisha niba wibasirwa n’inyota ihoraho.

Ikigo cy’Abanyamerika cyita ku buvuzi, Cleveland Clinic, kigaragaza ko uwo iyi ndwara yafashe akomeza kwibasirwa n’inyota na nyuma yo kunywa ibinyobwa runaka, akarangwa no kumagara iminwa ndetse akibasirwa no kujya kwihagarika kenshi, ibyangiza ubuzima bwe mu gihe yaba ativuje.

Uyirwaye kandi ashobora kurangwa no guhorana umunaniro ukabije, kugira isereri rimwe na rimwe ukumva ugiye kwitura hasi, kugira uruhu rusa nabi rukamera nk’urwumagaye n’ibindi.

Iyi ndwara ishobora kukwibasira nk’ingaruka zije zo kunywa imiti y’uburwayi runaka nk’ivura indwara zo mu mutwe, kugira diabète yo mu bwoko bwa mbere n’ubwa kabiri, umwijima udakora neza, ndetse ikakwibasira nyuma yo gufata kenshi amafunguro arimo umunyu mwinshi.

‘Polydipsia’ kandi ishobora guterwa no kwiyongera kwa ‘calcium’ mu maraso (Hypercalcemia), kugabanuka kwa ‘potassium’ mu mubiri (Hypokalemia) n’ibindi.

Mu kwirinda iyi ndwara ugirwa inama yo kwirinda ibirimo ibisindisha na ‘Caffeine’, kurya ifunguro ryuzuye kandi ukirinda kurya umunyu mwinshi.

Mu gihe kandi wibasirwa n’inyota kenshi ukabona bidasanzwe ni byiza kwisuzumisha kugira ngo unasanze ufite indwara twavuze haruguru bibe byagufasha kwivuza hakiri kare.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .