00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bill Gates yinjiye mu mushinga wo kugeza mu bihugu bikennye umuti ugabanya umubyibuho

Yanditswe na IGIHE
Kuya 10 October 2025 saa 02:22
Yasuwe :

Umuryango Gates Foundation n’Ishami ry’Umuryango wita ku Buzima muri Amerika (PAHO), bari gushaka uko imiti igabanya ibiro irimo uwitwa Novo Nordisk na Mounjaro ukorwa n’uruganda Eli Lilly, yakwirakwira mu bihugu bikennye ikajya iboneka ku giciro gito.

Bill Gates washinze Microsoft na Dr Jarbas Barbosa uyobora PAHO, batangaje ku nshuro ya mbere ko buri rwego ruri gushaka uburyo iyo miti yagera ku bantu idahenze cyane.

Bivugwa nibura 70% by’abantu miliyari bafite ikibazo cy’umubyibuho ukabije (obésité) baba mu bihugu bikennye cyangwa ibikiri mu nzira y’amajyambere, aho bishobora kugorana kubona ubushobozi bwo guhangana n’iki kibazo n’indwara ziterwa nacyo nka diabète n’indwara z’umutima.

Mu gusubiza ikibazo kijyanye n’iyo miti, Bill Gates yavuze ko umuryango yashinze “ufata umuti watanze umusaruro mu bihugu bikize, hanyuma ukareba uburyo hakorwa umeze nkawo ku giciro gito cyane kugira ngo ubashe kugera kuri bose ku Isi.”

Urugero ubu Gates Foundation iri gukorana n’uruganda Hetero rwo mu Buhinde kugira ngo hashyirwe ku isoko umuti mushya urinda SIDA, uzajya ugura amadolari 40 ku mwaka mu bihugu bikennye.

Imiti ishobora kugabanya ibiro, ubu igurishwa cyane mu bihugu bikize aho ibiciro byayo biba bishobora kwigonderwa na buri muntu.

Bill Gates kandi yavuze ko Gates Foundation ishobora gushyigikira ubushakashatsi bw’ubuvuzi bugamije gusuzuma uburyo iyo miti ikora ku bantu bo mu moko n’imiterere itandukanye, kugira ngo haboneke ibimenyetso bifasha mu kuyigeza kuri benshi ku Isi.

Umuti witwa Wegovy ukorwa n'uruganda rwa Novo Nordisk, ni umwe mu iri gukoreshwa cyane muri iki gihe mu kugabanya ibiro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages