Indwara ya “Hemorroide” ifata imitsi yo mu kibuno igatuma ibyimba umuntu ntabashe kwituma neza ndetse akaba yakurizamo n’ikibazo cyo kuzana amagara; bamwe mu bayirwaye bagira isoni zo kujya kwivuza.
Iyi ndwara ikunze gufata abageze mu zabukuru n’abagore batwite, ariko kandi ngo n’abakiri bato bashobora kuyirwara nk’uko Natacha Baranyuzwe, umuhanga mu by’imiti (Pharmacienne) ukorera muri Farumasi ’Vita Gratia’ iri ku Kicukiro mu Mujyi wa Kigali abivuga.
Yagize ati “Hémorroïdes ni ukubyimba kw’imiyoboro y’amaraso (veines) yo mu kibuno aho imyanda isohokera umuntu ari kwituma. Benshi mu bayirwaye ntibatinyuka kubivuga kuko bibatera isoni. Iyo miyoboro iba yabyimbye ishobora kugaragara inyuma cyangwa kutagaragara bitewe n’urwego rw’uburwayi umuntu agezeho.”
Baranyuzwe akomeza avuga ko bimwe mu bimenyetso by’iyi ndwara harimo kugira uburyaryate mu kibuno, kuva amaraso iyo umuntu agiye ku musarani cyangwa akimara kuvayo, rimwe na rimwe haza ububabare iyo umuntu ari ku musarani, kugira ububabare iyo umuntu yicaye, rimwe na rimwe “hémorroïdes” zirasohoka zikagaragara inyuma.
Iyo umuntu abonye ibyo bimenyetso aba agomba kujya kwa muganga bakamukorera ikizami cyitwa “anuscope” kugira ngo muganga amenye niba imiyoboro yabyimbye iherereye inyuma cyangwa imbere ahatagaragara n’amaso. Icyo gihe kandi muganga areba ko atari kanseri itangiye kuza.
Bimwe mu bishobora gutera “hémorroïdes”
Bimwe mu byatuma iyi ndwara ifata umuntu harimo kwituma buri gihe bibanje kuruhanya kandi umuntu akamara umwanya munini ku musarani, guterura ibintu biremereye cyane, gukora akazi gatuma umara igihe kirekire wicaye kandi ntunakore imyitozo ngororamubiri, gutwita, kurya indyo ibuzemo imbuto n’imboga, gukora imibonano mpuzabitsina mu kibuno, umubyibuho ukabije, indwara z’umwijima n’ibindi.
Iyi ndwara iravurwa igakira…
Iyi ndwara ariko ishobora kuvurwa igakira kuko habaho amoko menshi y’imiti ivura iyo ndwara. Urugero ni iyo mu bwoko bwa “corticoïdes“ igabanya uko kubyimba kw’iyo miyoboro.
Habaho n’indi igabanya ububabare yo mu bwoko bwa “anesthésiques local”.
“Anusol suppositoire” iba irimo “anesthésiques local” yitwa “Lidocaine” irinda ububabare na “Oxyde de zinc” irinda ahari “hémorroïde gukomeza kononekara.
Ni byiza kuvuza indwara ya “hémorroïde” hakiri kare kugirango itakubangamira mu buzima bwawe bwa buri munsi. Kubibwira muganga nta pfunwe biteye na gato kuko iyo utabikoze uhora ubangamiwe n’ubwo burwayi kandi hari imiti yashobora kugufasha.
Bimwe mu byo umuntu yakora ngo yirinde kurwara iyo ndwara ni ukurya indyo irimo imboga n’imbuto no kwimenyereza kunywa amazi nibura litiro ku munsi.



















TANGA IGITEKEREZO