00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyarwanda mbarwa nibo bisuzumisha indwara zitandura zihitana imbaga

Yanditswe na Tuyishimire Raymond
Kuya 7 Werurwe 2021 saa 04:52
Yasuwe :
0 0

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima RBC igaragaza ko abisuzumisha buri mwaka indwara zitandura zirimo za Kanseri,umuvuduko w’amaraso, diabète ndetse n’izindi bakiri bake.

Ubusanzwe umuntu asabwa kwisuzumisha nibura rimwe mu mwaka kugira ngo amenye neza uko ubuzima bwe buhagaze ku bijyanye n’indwara zitandura.

Imibare itangwa na RBC igaragaza ko kuva muri Kamena 2020 kugeza ubu, abari bamaze kwisuzumisha izi ndwara bari miliyoni 1.3 ,bangana na 76 % by’abakwiriye kuba bazisuzumisha.

RBC ivuga ko yari ifite umuhigo nibura ko abagera kuri miliyoni 2.1 bagombaga kwisuzumisha indwara zitandura umwaka ushize.

Umuyobozi muri RBC ukuriye ishami ry’indwara zitandura, Dr Uwinkindi François, yabwiye IGIHE ko abagikurikiranwa n’abaganga mu bigo nderabuzima bitandukanye byo mu gihugu kubera indwara zitandura ari 125 000.

RBC ivuga ko abiganje cyane ari abafite indwara z’umuvuduko w’amaraso bangana 84000, abarwaye indwara za Kanseri bagera ku 15000, abafite indwara za diabète bagera ku 14000 mu gihe abafite indwara z’ubuhumekero zirimo Asima ari 12000.

Dr Uwinkindi avuga ko abiganje cyane ari abantu bakuru bari hejuru y’imyaka 35 nubwo n’abana bari mu bibasirwa cyane n’izindi ndwara.

Umuyobozi w’Ibitaro bya Muhima, CSP Dr Nkubito Pascal yabwiye IGIHE ko imyumvire kuri gahunda yo kwisuzumisha ikiri hasi nubwo bigaragara ko hari intambwe iri guterwa.

CSP Dr Nkubito avuga ko nko ku bitaro bya Muhima bafite ubushobozi bwo kwakira abagera ku 100 ku munsi ariko usanga abagera kuri 18 aribo bisuzumisha indwara zitandura, kandi ko indwara z’umuvudo w’amaraso na diabète arizo ziganje cyane.

Ati “Urebye abaje kwisuzumisha bari hejuru y’imyaka 55,usanga bafashe nka 80% mu gihe abandi bari mu myaka 40-55, usanga ari 15% abandi basigaye ari nk’urubyiruko. Abandi baba baje bagiye muri za misiyo ndetse no gushaka ibyangombwa bibajyana mu kazi.”

CSP Dr Nkubito yasabye abantu kujya bisuzumisha hakiri kare kandi bakirinda ibintu byose bibakururira izi ndwara birimo kunywa inzoga n’itabi.

RBC ivuga ko buri mwaka mu bantu bapfa mu Rwanda ijanisha rya 44% bicwa n’indwara zitandura. Ni ukuvuga ngo hafi kimwe cya kabiri cy’abantu bapfa mu Rwanda bicwa n’indwara zitandura.

Ni mu gihe Raporo y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima yo mu 2018, igaragaza ko muri uwo mwaka indwara zitandura zishe abantu bangana na miliyoni 41 bingana na 71% by’abantu bose bapfuye muri uwo mwaka. Abenshi muri aba bari bafite imyaka iri hejuru ya 65.

Abanyarwanda baracyari bake bisuzumisha indwara zitandura

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .