Ni igikorwa cyakorewe ku bitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK), ibya Gisirikare i Kanombe, ibya Kaminuza i Butare (CHUB) n’ibya Gisenyi hagati ya 22-26 Ukwakira 2018.
Iyi mibare yatangajwe kuri uyu wa 26 Ukwakira, ubwo hasozwaga inama y’iminsi ibiri yigaga kuri izo ndwara mu Rwanda.
Mbere y’umunsi umwe ngo iki cyumweru gisozwe, muri CHUK hari hamaze kuvurwa abarwayi 172, CHUB 70, ibitaro bya Gisirikare i Kanombe 70, ibitaro bya Gisenyi 71. Iki gikorwa cyatangiye izo nzobere zifite intego yo kuvura abari hagati ya 400 na 500.
Umuyobozi w’umuryango Nyarwanda wita ku ndwara z’urwungano ngogozi, akaba n’umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda ndetse n’umuvuzi muri CHUK, Dr. Dusabejambo Vincent, yavuze abarwayi bose bazavurwa ari 461.
Yakomeje avuga ko ‘Uyu mwaka hari umwihariko wo kuvura abantu bo mu byiciro bitandukanye ku buryo n’umwana w’umwaka n’amezi atandatu yavuwe ndetse hari n’akarusho ko kubatera imiti ituma bavurwa batababara.’
Bimwe mu bibazo by’ingutu byugarije ubuvuzi bw’indwara z’urwungano ngogozi mu Rwanda, harimo umubare munini w’abakeneye ubuvuzi n’abaganga b’inzobere bake.
Mu bitaro bya Gisirikare i Kanombe gusa, hari abarwayi basaga 460 bakeneye ubwo buvuzi ariko havuwe abatarenze 70.
Dr Dusabejambo ati “Nubwo aba bafatanyabikorwa bazana ibikoresho bakabisiga, dukeneye abahanga muri ubu buvuzi b’abanyarwanda bo kubikora mu buryo buhoraho. Ni ikibazo gikomeye nubwo kirimo gishakirwa umuti.”
CHUB ifite inzobere ebyiri mu kuvura indwara z’urwungano ngogozi, CHUK ikagira eshanu n’abandi bake bakorera mu bitaro byigenga.
Ikindi ngo ni uko ibitaro bifite ubushobozi bwo kuzivura ari ibyo byakoreweho icyo gikorwa gusa, bigatuma abazirwaye bakora urugendo rurerure bajya kuzivuza.
Bimwe mu bitera indwara z’urwungano ngogozi abanyarwanda bakwiye kwirinda, harimo nk0 kutarira ku gihe, kurya nabi, kutanywa amazi, kunywa inzoga nyinshi n’ibindi.
Icyumweru cyahariwe kwita ku ndwara z’urwungano ngogozi mu Rwanda, kibaye ku nshuro ya Kabiri ku bufatanye n’inzobere z’abagaga b’Abanyamerika. Icyabaye umwaka ushize, cyasize abarwayi basaga 244 bavuwe.



















TANGA IGITEKEREZO