Ni ubushakashatsi bwanyuze mu kinyamakuru cyandika ku buzima, Sexually Transmitted Infections, bwagaragaje ko izo ndwara hari abazifite mu gitsina cyangwa se mu kanwa.
Iziganje ni izizwi nka herpes, uburwayi bujya kumera nk’imitezi butuma mu gitsina cyangwa mu kanwa hazamo uduheri dushobora kugira ingaruka ku muntu, akanabyanduza abandi.
Abakoze ubu bushakashatsi bavuze ko hakenewe imbaraga nyinshi mu gukora imiti n’inkingo bihangana n’izi ndwara.
Mu bantu miliyoni 846 barwaye imitezi ku Isi, nibura miliyoni 520 barwaye iyandurira mu gitsinda, mu gihe abasigaye bayanduye mu kanwa.
Mu mwaka wa 2020, abanduye imitezi yo mu gitsina ni miliyoni 26, barimo abagore bangana na miliyoni 16 n’abagabo miliyoni icumi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!