Gucura kw’umugore (ménopause) ni igihe umugore ageze aho atakigira imisemburo mu mubiri we, ituma intanga zidakorwa ndetse akaba atashobora gusama.
Amakuru dukesha urubuga rwa Doctissimo, avuga ko igihe cyo gucura kw’umugore kiba hagati y’imyaka 45 n’imyaka 55, ariko hari abacura mbere y’iyo myaka bitewe n’imiterere y’umubiri wabo.
Bavuga ko umugore yacuze kare iyo bibaye mbere y’imyaka mirongo ine bakanavuga ko yatinze iyo arengeje imyaka mirongo itanu n’itanu.
Kimwe mu bimenyetso bigaragaza ko umugore ageze mu gihe cyo gucura, imihango ya buri kwezi ntizira igihe rimwe na rimwe ikirenza ukwezi itaje, ibi bikaba biterwa n’uko umusemburo wa progesterone uba udahagije mu mubiri we.
Abagore bageze igihe cyo gucura bakunze guhura n’izi mpinduka zikurikira:
Kubira ibyuya cyane,
Kumva ufite icyunzwe mu mubiri,
Kutabona ibitotsi,
Kugira umushiha,
Izi mpinduka ziba ku mugore ugeze igihe cyo gucura ngo zishobora gutuma yumva ahuzwe igikorwa cy’imibonano mpuzabitsina, ndetse rimwe na rimwe akaba yakwigunga.
Abahanga mu bijyanye n’ubuzima bw’abagore, bavuga ko umugore ugeze muri iki gihe aba akwiye kugana abaganga bakamugira inama z’uko akwiye kwitwara mu buzima bwe bwa buri munsi.



















TANGA IGITEKEREZO